Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda ryageze kuri 12,3% muri Gicurasi 2026

Ibiciro ku isoko mu Rwanda byiyongereyeho 12,3% muri Gicurasi 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuzamuka ku rwego rw’igihugu, aho byiyongereyeho 12,3% ugereranyije n’ukwezi kwa Gicurasi 2025. Raporo yasohotse ku wa 10 Kamena 2026 igaragaza ko iri zamuka ryarenze iryagaragaye muri Mata 2026, aho Ryari kuri 11,5%.

Ibarurishamibare ryerekana ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye biri mu byagize uruhare runini muri iri zamuka, aho byiyongereyeho 7,6% mu gihe cy’umwaka umwe. Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi na byo byakomeje kuzamuka, bigera kuri 14,2%.

Ikindi cyiciro cyagaragaje izamuka rikomeye ni icy’amazu n’ibikorwaremezo bifitanye isano n’ubuzima bwa buri munsi, birimo amazi, amashanyarazi, gazi n’ibicanwa, aho ibiciro byabyo byiyongereyeho 21,8%.

Raporo ya NISR kandi igaragaza ko serivisi z’ubwikorezi zakomeje guhenda, aho ibiciro byazo byazamutse ku kigero cya 28%, mu gihe amafunguro n’amacumbi byiyongereyeho 15,1%. Ugereranyije n’ukwezi kwa Mata 2026, muri Gicurasi ibiciro byazamutseho 0,6%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Mu bice by’imijyi, ibiciro byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025. Nubwo iri zamuka rikiri hejuru, ryagabanutseho gato ugereranyije na Mata 2026 aho ryari kuri 13%. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu mijyi byazamutseho 6,2%, mu gihe ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16,1%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibicanwa byazamutseho 19,4%, mu gihe urwego rw’ubuvuzi rwagaragaje izamuka rikomeye cyane rya 71,6%. Ubwikorezi bwo mu mijyi bwazamutseho 24,5%, naho amafunguro n’amacumbi byiyongera ku kigero cya 16,6%.

Iyo ugereranyije Gicurasi na Mata 2026, ibiciro byo mu mijyi byiyongereyeho 0,5%, bitewe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ubwikorezi. NISR ivuga kandi ko ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12% mu gihe cy’umwaka.

Mu bice by’icyaro, ibiciro byiyongereyeho 11,8% muri Gicurasi 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025. Iri zamuka ryari kuri 10,6% muri Mata 2026. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu byaro byazamutseho 8,1%, mu gihe ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13,3%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 23,8%, naho ubwikorezi bwiyongera ku kigero cya 39,5%, kikaba ari cyo cyiciro cyagaragaje izamuka rikomeye kurusha ibindi mu byaro. Serivisi z’amafunguro n’amacumbi na zo zazamutseho 13,3%.

Raporo ya NISR igaragaza ko hagati ya Mata na Gicurasi 2026 ibiciro mu byaro byazamutseho 0,7%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 1%.

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iri zamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku bushobozi bwo guhaha bw’ingo, cyane cyane ku bicuruzwa n’amaserivisi abaturage bakenera buri munsi, ari na byo bituma izamuka ry’ibiciro ku isoko rikomeza gukurikiranwa hafi n’inzego z’ubukungu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities