Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ingengo y’Imari ya 2026/2027 yazamutseho 12%

Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Ingengo y'Imari y'Umwaka wa 2026 - 2027

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026/2027 izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imikorere ya Leta, igera kuri miliyari 7.796,3 Frw.

Iyi ngengo y’imari igaragaza izamuka rya 12% ugereranyije n’iy’umwaka wa 2025/2026 yari ivuguruye ikagera kuri miliyari 6.952,1 Frw.

Mu ishusho rusange y’amikoro ateganyijwe, amafaranga azaturuka imbere mu gihugu ni miliyari 5.273,8 Frw. Muri ayo, miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro, mu gihe andi miliyari 582,4 Frw azakomoka ku yandi masoko atari imisoro.

Inkunga z’abafatanyabikorwa b’amahanga ziteganyijwe kuzagera kuri miliyari 548,3 Frw, naho inguzanyo zituruka hanze zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Amafaranga menshi azakoreshwa mu bikorwa bisanzwe bya Leta n’imishahara, aho ateganyijwe kugera kuri miliyari 4.788,5 Frw. Ku rundi ruhande, ibikorwa by’iterambere n’ishoramari rya Leta bizahabwa miliyari 3.010,8 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi ngengo y’imari yateguwe hitawe ku bibazo bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ingaruka zazo ku bukungu bw’ibihugu.

Yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane mu kongera umusaruro binyuze mu gukoresha inyongeramusaruro no kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka.

Mu nzego zahawe umwihariko harimo kandi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir ikomeje gushyigikirwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta yafashe ingamba zo kurinda urwego rw’ubuhinzi ingaruka zizamuka ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Leta muri uyu mwaka yashyize amafaranga menshi mu gufasha urwego rw’ubuhinzi…umwaka ushize mu mafaranga twari twashyize mu kunganira abahinzi mu bijyanye n’ifumbire yari miliyari 39 Frw… muri uyu mushinga twashizemo miliyari zigera kuri 64 Frw.”

Yakomeje asobanura impamvu ayo mafaranga yongerewe agira ati: “Habuze gato ngo amafaranga dushyiramo yikube kabiri kugira ngo ifumbire ntizabure kuko turabizi ko ku rwego mpuzamahanga kubera ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ibiciro by’ifumbire byarazamutse, kugira ngo rero abaturage bakomeze babone ifumbire, leta yongereye amafaranga kugira ngo uru rwego ntirugire ikibazo.”

Iyi ngengo y’imari igaragaza ko Guverinoma ikomeje gushyira imbere gahunda zo kurinda umutekano w’ibiribwa no gufasha urwego rw’ubuhinzi guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu n’umutekano bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026 – 2027

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities