Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Vatikani ugeze ku ntera ishimishije, kubera ubushake bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu gitambo cya misa y’umuganura yok u wa 6 Ukuboza 2020, cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, umunyarwanda wa mbere wazamuwe ku ntera ya Karidinali.
Ni igitambo cya misa cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena cyitabirwa n’abakirisitu Gatolika ndetse n’abo mu yindi miryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame na we witabiriye ibi birori byo gushimira Imana, yagaragaje ko kuzamurwa mu ntera kwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinari Kambanda ari ishema ku gihugu.
Yagize ati “Ni ishema n’icyubahiro kuri we bwite ariko ni ibyacu nk’u Rwanda n’Abanyarwanda twese ndetse tutitaye cyane k’uburyo twemera, imyemerere ijyanye n’amadini. Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi n’umurimo mwiza akora cyangwa yakoze haba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga, twese turishima. Icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu.
Aba ari intore mu nshingano arimo ariko akaba n’intore mu gihugu cyacu ari nacyo cye. Ibyo rero ndibwira ko bizafasha Karidinali Kambanda kurangiza neza icyo Imana imwifuzaho, n’ibyo abanyarwanda muri rusange babona kandi bateze kuri Kiliziya Gatolika.”
Umuyobozi w’inama y’abepisikopi gatolika muri Afurika yo hagati Musenyeri Marcel Madila Basanguka wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we avuga ko ibyishimo u Rwanda rufite rubisangiye n’akarere kose muri rusange.
Ati “Nka perezida w’inama nkuru y’abepisikopi muri Afurika yo hagati ndishimye cyane kuko uyu ni we karidinali wa mbere w’Umunyarwanda kandi iteka iyo ikintu ari ubwa mbere kibaye cyizana ibyishimo bidasanzwe. Twishimiye rero gutoranywa no kuzamurwa mu ntera kwa Karidinali Antoine Kambanda tukanashimira Nyirubutungane Papa ku bw’iyi mpano yahaye Akarere k’ibiyaga bigari.”
Antoine Karidinali Kambanda ageze kuri uru rwego nyuma y’imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ibintu Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ avuga ko bifitanye isano.
Yagize ati “Kuba Papa Francis yaratoranyije umwana w’iki gihugu nk’umwe mu bajyanama b’inkoramutima be, akaba kandi ari umwe mu bo jenoside yakorewe abatutsi yagizeho ingaruka zikomeye kuko umuryango we wose watsembwe, ni igihamya gikomeye kigaragaza agaciro gakomeye aha abantu be ndetse n’uburyo ashyigikiye byimazeyo kiliziya yo mu Rwanda n’umuryango nyarwanda wose muri rusange.
Ni nyuma kandi y’imyaka hafi mirongo itatu mugerageza kwiyubaka nk’umuryango umwe, nk’igihugu kimwe kibereye abanyarwanda bose, binyuze mu kubabarirana no kwiyunga.”
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame ubutumwa yamwoherereje akimara kugirwa Karidinali ndetse no kuba yarahaye kiliziya ikibanza cy’ahahoze gereza ya Kigali ngo hubakwe katedarali ibereye umurwa mukuru, Kigali.
Ati “Ndabashimira kandi ubufatanye na Kiliziya mukomeje kutugaragariza mu butumwa bwacu bwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubuvandimwe bw’abanyarwanda kugira ngo dushobore kuva mu mateka mabi y’amacakubiri na jenoside yakorewe abatutsi byadusigiye kandi natwe tubijeje ubufatanye bwacu nka Kiliziya kugira ngo abanyarwanda bagire ubuzima busagambye.”
Umukuru w’igihugu na we yashimangiye ubufatanye na Kiliziya Gatolika, agaragaza ko impande zombi zahisemo guhanga amaso ahazaza.
Ati “Umubano w’u Rwanda na Vatican nawo wafashe intera ishimishije tukaba nabyo tubishimira Papa Francis wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza ndetse akosora ibitaratunganye mu bihe byashize kandi bitari bikwiye no kuba. Iby’uko ayo mateka y’u Rwanda na kiliziya hagiye haba rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye ndetse biza no guhungabanya ubuzima bw’igihugu, ibyo ntabwo ari byo twashyira imbere.
Ngira ngo ibyo twabivanyemo isomo, twumvise icyabuze icyo gihe turashakisha icyo ari cyo cyose cyatuma bitasubira kandi tugatera intambwe mu bundi buzima bwubaka ubufatanye kandi bwubaka igihugu bwubaka n’abantu bagituye.”
Tariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka nibwo umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Kambanda azamuwe mu ntera akaba abaye Karidinali. Ku itariki ya 28 z’ukwezi k’Ugushyingo yimikwa ku mugaragaro nka Karidinali wa mbere u Rwanda rugize nyuma y’imyaka 120 Kiliziya Gatorika igeze mu Rwanda.
Inkuru dukesha RBA
