Korali Isezerano ni iy’Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyamagabe, Paruwasi ya Sumba. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo mu 1999, ifite abaririmbyi 10, ubu bakaba bageze ku 110, muri bo 65 ni abagore na ho 45 ni abagabo.
Ikinyamakuru Panorama twasuye Korali Isezerano, batuganirira iby’urugendo rwabo mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Kuva batangiye uwo murimo bamaze guhimba indirimbo zisaga 200 muri zo 32 zamaze gutunganywa mu majwi n’amashusho n’izindi enye (4) z’amajwi gusa.
Rusingizandekwe Paul, Umuyobozi wa Korali Isezerano, avuga ko igihe bari bakiri bake bahuye n’imbogamizi zitoroshye. Agira ati “Twahuraga n’imbogamizi zirimo kutagira indirimbo nyinshi, abaririmbi bari bake cyane ndetse hakiyongeraho n’ikibazo cyo kutagira abaterankunga. Uko iminsi yagiye itambuka ndetse na bamwe mu bakirisito banyurwa n’umurimo dukora, tagiye twaguka ndetse tubona n’abaterankunga.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu bageze ku baririmbi 110, baratangiye ari 10 gusa ariko kandi banageze ku rwego rwo kubona abaterankunga; ubu bageze ku 135.
Uwambajimana Mediatrice, Umunyamabanga wa Korali Isezerano, avuga ko amafaranga korali ikoresha ava mu bwitange bw’abaririmbi ndetse no mu baterankunga, ariko icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora.
Agira ati “Mu bihe bya COVID-19 ntibyari byoroshye ku baterankunga ari abaririmbyi bakomeje gutanga umusanzu wabo bifashishije telefoni.”

Habineza Vincent, Umujyanama akaba anashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Isezerano, avuga ko ibikorwa bya Korali bikomeje binyuze mu butumwa bushinngiye ku ndirimbo, kandi ubu bashyizeho umurongo wa Youtube banyuzaho indirimbo zabo.
Korali Isezerano ifite ikerekezo cyo gukora ivugabutuma ikagera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ngushime” n’izindi.
Rukundo Eroge

Kundwa Dorcas
May 29, 2021 at 18:04
Nice kbs may God make your arms be strong.God bless you more