Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

RDC: AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bufite ingabo z’umutwe wa M23 ziherutse kwigarurira Umujyi wa Goma, bwashyizeho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Itangazo rishyiraho abayobozi bashya ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.

Iri tangazo rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi Guverineri ushinzwe Ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Ubutabera mu gihe Amani Bahati Shaddrak yahawe umwanya wa Visi Guverineri ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho Ubuyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’icyumweru yigaruriye Umurwa Mukuru w’iyo ntara, Goma. Tariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma.

Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbura Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara, uheruka kwicirwa ku rugamba ubwo Ingabo za RDC, FARDC na M23 zari zihanganye.

Gen Maj Peter Cirimwami yamenyekanye cyane mu guhuza Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo na FARDC, Ingabo za Afurika y’Epfo n’iz’u Burundi, yiciwe ku rugamba ubwo yari yagiye ku rugamba kureba uko ingabo ze zihagaze mu guhangana na M23.

M23 yatangaje ubuyobozi bushya bwa Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’uko ku wa 28 Mutarama 2025, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yatangaje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule nk’umusimbura wa Cirimwami.

Ni icyemezo yafashe nyuma yo kumuzamura mu ntera aho yamuvanye ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General.

Kugeza ubu AFC/M23 igenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Goma ari na wo Murwa Mukuru wayo; Santere ya Minova yo muri Teritwari ya Kalehe; Umujyi wa Sake n’ibindi bice bitandukanye.

Ubuyobozi bwa DRC bwimuriye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru i Beni kuko badashobora gukandagira aho M23 yafashe.

Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities