Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Rulindo: Biteguye kwakira Paul Kagame

AbanyaRulindo baje gushyigikira Paul Kagame (Photo/Elias.H)

Ni saa 9:40 ku gasusuruko ko kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 ubwo twasangaga abaturage bo  mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bamaze guteraniye aho bagomba kwakirira umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi benshi cyane n’abandi baturutse mu yandi mashyaka ya politiki yo mu Rwanda ashyigikiye Paul Kagame baje kumushyigikira kandi bose intero ni imwe nk’uko babyanditse ku mabendera yabo abaranga bati “Tora Paul Kagame twubake u Rwanda twifuza”.

Abahanzi bo mu Rwanda batandukanye bakomeje gususurutsa abateraniye muri iki kibaya ahateganirijwe kwakirira umukandida Paul Kagame mu kanya gato.

Nk’uko bigaragara ubwitabire bw’abantu ni benshi bamwe bicaye hakurya mu ishyamba kuko ahandi hose ku mpande y’ahateguwe ni igice kigizwe n’ubuso bw’ubutaka bw’igishanga buhingwa.

Ibyishimo abaturage bafite biragaragaza cyane agaciro baha umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ndetse n’urukundo bamufitiye kuko mu maso yabo hararangwa n’akanyamuneza kandi bakabigaragariza mu mvugo, mu ndirimbo, mu mbyino barata ibigwi bya Perezida Paul Kagame n’ibyo yagejeje  ku banyarwanda mu myaka 23.

Abagore, urubyiruko, ndetse n’ingeri zose zirimo n’abana n’abasheshe akanguhe ntibahatanzwe. Abagore barishimye bararirimba ibigwi by’uwabasubije agaciro ariwe Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi bategereje kwakira mu minota mike.

Dukomeje kubakurikiranira uko iki gikorwa cyo kwiyamamaza biri bukurikire.

Hakizimana Elias/Panorama-Rulindo

Amashyaka ya politiki arimo PSD akomeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi (Photo/Elias H.)

Abahanzi bo mu Rwanda bakomeje gususurutsa abaturage (Photo/Elias.H)

Abagore barishimye cyane baririmba agaciro basubijwe (Photo/Elias H.)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities