Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Abanyarwanda basaga Miliyoni 6,8 nibo bazatora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje mu buryo bwa burundu ko Abanyarwanda 6,897,076 aribo bazatora bari kuri lisiti y’itora, bakaba bariyongereye ugereranyije n’abatoye mu matora yo mu 2010 banganaga na 5,178,492.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa 19 Nyakanga 2017, yagaragaje ko abagore ari bo benshi bangana na 3,723,119 bihariye 54%, mu gihe abagabo ari 3,173,957 bangana na 46%. Muri abo bose, Urubyiruko rungana na 3,131,782 bahwanye na 45%.

Ubwo hatangazwaga uru rutonde ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC), Munyaneza Charles, yavuze ko abiyandikishije ari abo nta wundi wakwiyonegeraho, ariko kwiyimura byo bishoboka kuko bitongera umubare.

Yagize ati “Kwiyandikisha uyu munsi ntibishoboka ubu byarangiye nta muntu ushobora kwiyongera kuri iyi lisiti yatangajwe ariko kugeza igihe tuzasohorera lisiti izatorerwaho, kuva uyu munsi kugeza icyo gihe, kwiyimura byo birashoboka kuko kwiyimura umuntu ava mu ntara ajya mu yindi ntibyongera umubare.”

Kugeza ubu mu gihugu hose site zizatorerwaho zingana na 2424, ibyumba by’itora ni 16691, mu gihe muri diaspora site zigera kuri 98 hirya no hino ku Isi.

NEC itangaza ko mu Rwanda ibikoresho bizatorerwaho bizatangira kugezwa ku masite ku wa 31 Nyakanga, kandi yifuza ko bizagera ku wa 3 Kanama 2017 byarangiye. Muri diaspora ho kubigezayo bizatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Munyaneza atangaza ko kuva batangaza lisiti y’agateganyo hiyongereyo abasaga 1000 kandi ngo abenshi ni urubyiruko.

Yagize ati “Iyo urebye mu by’ukuri urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ubona bariyongereye kuko iyo urebye urutonde rw’agateganyo twatangaje ku itariki 3 Nyakanga n’iyi dutangaje ubu hari imibare yiyongereye kandi abo biyongereye abenshi uko twagiye tubikurikirana bagiye bakoresha buriya buryo bw’ikoranabuhanga .”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bikomeje kugenda neza.

Kwiyamamaza byatangiye ku wa 14 Nyakanga 2017 bizarangira ku wa 3 Kanama 2017, amatora akazaba ku wa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu Rwanda na ho ababa hanze y’igihugu bakazatora ku wa 3 Kanama 2017.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities