Akenshi dukunda kuvuga ku muvuduko udasanzwe w’amaraso ariyo hypertension ariko ntidukunze kwibaza mu gihe uwo muvuduko wabaye muke aribyo hypotension, niyo mpamvu tugiye kugaruka kuri iyi ndwara n’aho itandukaniye na hypertension nk’uko bitangazwa na Dr Francois Biramahire.
Dr Biramahire arabisobanura neza ati “Hypotension ni igihe umuvuduko w’amaraso wagiye munsi ya 90/60. Twibutseko ko umuvuduko wemewe ku bantu bakuru ari utarenze 120/80 ariko ntunajye munsi ya 90/60. Nyamara ubusanzwe iyo umuvuduko w’amaraso wamanutse ntakindi kibazo cyihariye ufite, ntacyo biba bitwaye kuko ugeraho ukongera ukazamuka. Gusa iyo utangiye kujya ugira ikizungera, kumva uhorana umunaniro, biba byafashe indi ntera, ni ngombwa kubikurikirana. Ni ngombwa kugana muganga.”
Umuvuduko muke w’amaraso uterwa n’iki?
Muri rusange abantu twese tujya tugira igihe umuvuduko wacu umanuka gusa kuko bimara agahe gato ntitubimenya.
Ariko hari ibyo uba ugomba kwitaho byatuma ukurikirana umuvuduko wawe uko umeze:
- Mu gihe uri umugore utwite kuko ari wowe n’umwana wawe muba mukeneye amaraso.
- Wagize impanuka ugakomereka ukava amaraso menshi
- Mu gihe ufite uburwayi bw’umutima noneho imitsi ijyana amaraso ntikore neza
- Gucika intege bijyana no kubura amazi mu mubiri nka nyuma y’igihe utarya cyangwa uhangayitse
- Kugira ubwivumbure budasanzwe ku kintu runaka cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa pénicilline (byitwa anaphylactic shock)
- Kugira ubwandu bw’amaraso
- Imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko, cyangwa indwara zifata thyroid
Imiti imwe nayo ishobora gutera iki kibazo muri yo twavuga iyo mu itsinda rya beta blockers, nitroglycerin, isohora amazi mu mubiri, ivura dépression, kimwe n’ivura kudashyukwa.
- Ubwoko bwa hypotension
Bitewe n’igihe igufatiye, iyi ndwara ishyirwa mu byiciro binyuranye
- Orthostatic
Tuvuga ko ari orthostatic mu gihe umuvuduko wawe ugabanutse ubyutse cyangwa wari wicaye noneho ugahaguruka. Ibi biba ku bantu hafi ya bose kandi byo si uburwayi. Birangwa akenshi no kumva uzungereye ukabona ibimeze nk’inyenyeri imbere yawe. Byo birikiza.
- Postprandial
Ubu bwoko bufata cyane cyane abageze mu zabukuru barwaye indwara yo gususumira. Bikunze kubabaho mu gihe bamaze kurya. Na yo ni nka orthostatic uretse ko yo ifata abakuze gusa
- Neurally mediated
Iyi ikunze gufata abana bakiri bato, ikaba ibaho nyuma yo guhagarara igihe kirekire. Ishobora no kubaho nyuma yo kumara igihe kinini ureba ibintu bitera guhangayika nka film zimwe na zimwe, cyangwa urimo gufana ikipe ikajya itsindwa.
- Severe
Iyi ni yo ikabije (n’ubundi severe bivuze bikabije cyangwa birenze ). Iyi twagereranya na choc, ibaho mu gihe mu mubiri wawe hatari kugeramo umwuka wa ogisijeni uhagije. Ibi ni byo biba bikeneye kuvuzwa kuko iyo bitinze bibyara urupfu.
Ni ibihe bimenyetso bya hypotension?
Nk’uko twabivuze dutangira iyi nkuru, umuvuduko uri munsi ya 90/60 uba ari muke.
Urangwa n’ibi bikurikira:
- Umunaniro
- Kuremererwa umutwe
- Ikizungera
- Isesemi
- Guta ubwenge
- Kureba ibicyezicyezi
- Kwiheba no kwigunga
- Uruhu ruhorana urumeza
Ikizungera kiri mu bimenyetso by’umuvuduko mucye w’amaraso. Si ibyo gusa kuko hari aho bigera ukumva warembye ukaryama, abandi bo bakaba bumva batameze neza gusa.
Hypotension ivurwa ite?
Mbere yo kukuvura muganga azabanza amenye ikigutera icyo kibazo, nicyo azavura. Akenshi uhabwa imiti ya diyabete, iyo kwiheba cyangwa iya infection. Kuko nibwo burwayi bushobora gutera hypotension.
Mu kindi gihe usabwa kwita kuri ibi bikurikira:
- Ugomba kunywa amazi ahagije kugira ngo wirinde kandi wivure hypotension yatewe no gutakaza amazi mu mubiri cyane cyane iyo uruka cyangwa uhitwa. Ndetse no mu gihe wagize neurally mediated (ifata abana cyangwa nyuma yo kureba ikintu kigutera guhangayika), kunywa amazi bizagufasha.
- Mu gihe ugize hypotension ubyutse cyangwa uhagurutse, ba uretse kugenda. Ahubwo guma uko umeze ushake ikintu wisunga kugira ngo utagwa noneho uhumirize cyangwa urebe mu cyerekezo kimwe udahindura amaso cyangwa ngo unyeganyeze umutwe. Mu kubyirinda haguruka buhoro buhoro, kandi niba wicaye nturenze akaguru ku kandi kuko biri mu byongera ibyago.
Mu gihe wicaye irinde kugereka akaguru ku kandi
- Niba byatewe n’imiti wanyoye, aho rwose wizuyaza hita ugana ivuriro rikuri hafi kuko utabifatiranye kare birimo ingaruka nyinshi kandi mbi. Kwa muganga nibo bazagena icyo kuguha kuko iyo bibaye ngombwa unongererwa amaraso.
Hari ibyo kurya bituma umuvuduko w’amaraso wongera kuzamuka ukajya ku gipimo cyiza.
Kubikoresha biri mu bizatuma umuvuduko wawe uba mwiza, mu gihe nta mpamvu izwi igaragara ituma ugira iki kibazo. Muri byo twavuga;
- Karoti
- Beterave
- Ikawa
- Kongera umunyu
- Indimu
- Umwenya
- Teyi
- Ibyo kurya byo mu Nyanja (Amafi, indagara, insambaza,…)
- Tungurusumu
Ibi nibyo by’ingenzi wamenya kuri iyi ndwara ya hypotension, ukamenya ibimenyetso byayo n’uko wayirinda ndetse n’uburyo ivurwa.
Passy
