Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda mu cyerekezo cy’igicumbi cya serivisi z’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda ruri mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cya serivise y’ubuvuzi, bitewe n’uko ruri mu rugendo rwo guteza imbere ubuvuzi, ndetse bimwe bikaba byaratangiye kugerwaho. Ibi bitera n’uko ibyagezweho u Rwanda rutacyohereza abarwayi benshi mu bitaro byo mu mahanga kwivuza indwara zikomeye.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Athanase Rukundo, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kera nta wari uzi ko mu Rwanda bashobora kubaga, umuntu bakamukuramo impyiko yangiritse, bakamuha indi.

Agira ati “Nta muntu wari uzi ko ushobora gufungura umuntu ukamubaga umutima. Abantu bari bazi ko umutima udashobora gukorwaho ngo iyo uwukozeho umuntu arapfa, ariko ubu ibyo birakorwa mu gihugu. Nta wari uzi ko mu Rwanda dushobora kuhavurira kanseri… Ibi ni bimwe mu byadutwaraga amafaranga menshi. Wasangaga hari abantu twohereza hanze bajya kwivuza izi ndwara kubera ko tudashobora kuzivurira mu gihugu…”

Akomeza avuga ko hari serivisi nyinshi zigezweho mu buvuzi abanyamahanga biganjemo abo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ahandi muri Afurika, bayobotse inzira yo kujya kwivuriza mu mavuriro yo mu Rwanda.

Agira ati “Tubabona mu byiciro bitandukanye. Hari abaza baturutse muri ibi bihugu bidukikije, cyangwa se turi mu karere kamwe, kuko babona imitangire yacu ya serivisi uburyo byihuta. Harimo n’abo usanga n’izo serivisi n’ubwo zihari ariko kugira ngo uzazigereho bisaba izindi mbaraga.

Buri mwaka twakira abanyamahanga barenga ibihumbi bitanu baza gushaka izo serivisi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Hari abaturuka muri ibi bihugu turi mu karere kamwe, hari abaturuka muri bya bice usanga RwandAir igenda ijyamo, hari abaje mu nama akavuga ngo ubwo nari nje mu nama, hano serivisi ho ziraboneka reka mpite ngerageza.”

Imibare igaragaza ko abanyamahanga bageze mu Rwanda bashaka serivisi z’ubuvuzi mu gihembwe cya kabiri cya 2024 bari 4004, barimo 3907 bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Dr Rukundo ati “Uje akivuza aha biramworohera guhita agenda agahita abwira bagenzi be.”

Ahamya ko hari ibihugu usanga umubyeyi kugira ngo abagwe bitwara arenga amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu kandi yanakoresheje ubwishingizi, nyamara mu Rwanda bihendutse cyane.

Kugeza ubu u Rwanda rufite imashini nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT Scan, Endoscopic Ultrasound’, Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go Top, n’ibindi bitapfaga kuboneka imbere mu gihugu mu myaka ishize.

Ibi bijyana kandi na politiki yo kuzana mu gihugu ibigo bikomeye bitanga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rihambaye mu buvuzi.

Ubu binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, mu cyanya cy’inganda cya Kigali i Masoro, huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, izakoreramo n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, CEBE.

Hari kandi IRCAD Africa na yo yubatse i Masaka mu cyanya cy’ubuvuzi, mu karere ka Kicukiro, yigisha abaganga ibyo kuba uri i Kigali ukabaga umurwayi uri i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa kikagenda neza n’ibindi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Malliavin Nzamurambaho Uruhererekane rurambye rwa FIA (Fédération Internationale de l’Automobile) mu dushya tw’ubudahangarwa, rwatangijwe bwa mbere i Tokyo muri Werurwe 2024, rukaba rwarateguwe na...

Imikino

Rukundo Eroge Isiganwa ryo gutwara imodoka rizwi nka Formula One ryatangiye mu 1946 mu Bwongereza mu gace ka Silverstone Circuit, ritangizwa na Marquis Antonio...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities