Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: Abaturage bagaragaje ibyifuzo 33 byazibandwaho mu gutegura ingengo y’imari

Rukundo Eroge

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bagaragaza ibyifuzo 33 byazibandwaho n’ubuyobozi hategurwa ingengo y’imari 2025-2026, byakusanyijwe hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere biri mu ngeri indwi zikora ku buzima bwabo bwaburi munsi nk’amazi, umuriro, imihanda n’ibindi.

Habumuremyi Elias uhagarariye imboni z’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza zakusanyije ibi byifuzo by’abaturage haherewe ku kagari, avuga ko bakusanya ibyifuzo byinshi bigashyirwa mu bikorwa, ibindi bigahabwa umurongo mu biganiro bitandukanye bagirana n’ubuyobozi bw’akarere.

Agira ati “Twari twakusanyije ibyifuzo byazibandwaho 389 ariko 356 bibonerwa ibisubizo mu tugari n’imirenge. Ibi twagarutseho hano ku karere n’ibyo twifuza ko byakwibandwaho hategurwa ingengo y’imari, hamaze kurebwa ibyihutirwa harimo ibiraro byacitse, inyubako zishaje, amazi umuriro n’ibindi.”

Nyirabasabose Antoinette na we w’imboni y’imiyoborere myiza, agaruka ku kibazo cy’ahari umuriro udahagije. Avuga ko abaturage bo mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo umuriro bafite ntacyo babasha kuwukoresha kuko ufite taransifo itanga umuriro muke ahubwo bakeneye itanga umuriro mwinshi kugira ngo babashe gukora biteze imbeze.

Agira ati “Taransifo iri Cyerezo umuntu aracana gusa ntakindi umuriro umara, abaturage bagaragaje ko bifuza indi.”

Ubuyobozi bwa REG mu karere ka Nyanza bwamusubije muri ibi biganiro ko abo baturage bashonje bahishiwe ko ahari tansifo za monafaze hose zigiye kuhakurwa hagashyirwa tirifaze, kuko zari zahashyizwe kugira ngo umuriro ugere kuri benshi ariko bigiye gukosorwa mu minsi yavuba.

Umyobozi Nshingwabikorwa wa FVA (Faith Victory Association) ishyira mu bikorwa umushinga PIMA, Hirwa Mpundu Francis, ari na wo ufite iyi gahunda yo gukusanya ibtecyerezo by’abaturage, avuga ko bishimira akazi gakorwa n’imboni z’imiyoborere myiza kandi zirikwakira uburenganzira ngo zibe urwego rwemewe.

Agira ati “Ibyakusanyijwe birakurikiranwa umuturage agahabwa igisubizo, ibyakozwe, ibigiye gukorwa ntagende yivovota.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko hari ibyo abaturage bifuza byateganyijwe gukora n’ibyatangiye, gusa ibitekerezo by’abaturage bizakomeza kwakirwa.

Agira ati “Twashimye ibitekerezo abaturage baduhaye, kandi tuzakora ibishoboka byose tubakorere ibyo bifuza cyane ko ari na yo ntego yacu nyamukuru.”

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukora igenamigambi rishingiye ku byifuzo by’umuturage, yaba mu ngengo y’imari ya burimwaka ndetse no mu ry’igihe kirekire mu ngeri zitandutanye z’ubuzima bw’umuturage bigizwemo uruhare n’imiryango itandukanye harimo na FVA.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities