Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu babyaye abana bafite ubumuga bishimira ko batagihabwa akato

Ubukangurambaga bugera kuri bose ku burenganzira bw'abafite ubumuga ndetse n'imibanire mu muryango.

Bamwe mu babyeyi babyaye abana bafite ubumuga bavuga ko kuba abana babo batagihabwa akato ari kimwe mu byabavanye mu bwigunge ndetse batagihura n’izo ngaruka nabo babasha kugera aho abandi bari aho mbere baragwa no kubahisha ndetse no gutabwa n’imiryango yabo harimo nabo bashakanye.

Icyo aba babyeyi bahurizaho ni uko iyo ubyaye umwana ufite ubumuga usanga sosiyete iguha akato, bavuga amagambo asesereza ndetse mu muryango agafatwa nk’uwazanyemo umuvumo, hakaba habaho no kwirukanwa cyangwa ugaharikwa.

Mukamana Riziki, avuga ko umwana we yavukanye ubumuga bw’ingingo ariko akimara kubyara, umugabo yamwirukanye ndetse n’umuryango uratererana.

Agira ati “Umwana wanjye yavukanye ubumuga, umugabo wanjye ahita anyirukana, arambwira ngo iwabo ntibabyara ibimuga. Ngize ngo ngiye iwacu, uko agenda akura baranyinubaga kuko atabashaga kweguka, na bo baranyirukana; ubuzima burangora ntangira kujya muhisha akura gutyo… Ubu rero nshimira Imana ko ntagihezwa mu bandi kandi n’umwana, nubwo atagenda, iyo haje umuntu aramubona.”

Uzabakiriho Aphrodis na we ati “Twabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko nyuma umugore yaje kumuta arigendera murera njyenyine. Najyaga gushakisha nkasanga umwana abandi bamukubise, abaturanyi bakabuza abana babo gukina na we; umwana atangira kwigunga. Mujyanye kwiga abandi bakamuhunga bakamuvugiraho amagambo mabi bikambabaza; ngize ngo ngiye gushaka undi mugore bakambega kubera uwo mwana…”

Akomeza agira ati “Byarambabaje numva namuta nkimuka, ariko naje kugira amahirwe mbona umugiraneza arankomeza musubiza mu ishuri; ubu umwana wanjye azi ubwenge ntagihabwa akato ndetse nanjye sinkigahabwa nubwo byansabye kwimuka aho nabaga nkajya ahandi.”

Mukaneza Christine, uhamya ko kubyara umwana ufite ubumuga bw’ingingo, umuryango we wabyakiriye nko kugusha ishyano.

Yagize ati “Nkimara kubyara ntabwo umuryango wishimye, ahubwo bumvise bagushije ishyano; numvise isoni n’ikimwaro, nkumva narigita, kuko uba wumva batanamenya ko wabyaye uwo mwana, naramuhishaga.”

Avuga ko byagize ingaruka ku mwana, kuko uko yagiye akura atisanze mu bandi kubera uko yakuze ahishwa.

Akomeza agira ati “Urumva umwana icyo gihe yaretse kwiga, kuko yabonaga ajya ku ishuri abana bose bakamukoraho uruziga, bakamukwena, bamwita amazina mabi, amagambo amuca intege, bituma aguma mu rugo ishuri araryanga.”

Kuri ubu aba babyeyi bavuga ko nubwo bahuye na byinshi byari bikomeye, ariko barishimye kuko nyuma yo guhura n’umuryango nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga, UNABU, byatumye bigirira icyizere.

Mukakibibi agira ati “Twagize amahirwe umuryango UNABU uza mu murenge wacu, ushaka abana bafite ubumuga, ngira amahirwe n’uwanjye azamo. Baje kundeba mu rugo turaganira, bambwira ko bumva umwana yakwiga, gusa numva simbyumva, nyuma haje kubaho amahugurwa y’abana n’ababyeyi kuri UNAB, twakoze iminsi itatu, ariko navuyeyo numva wagira ngo bazanye isabune n’amazi banyuhagira mu mutima ubu umwana ariga.”

Mukaneza akomeza agira ati “UNABU itaraza twari tubayeho nabi, twaritinyaga, tubona ko nta gaciro abana bacu ndetse natwe ubwacu dufite, ariko ubu ngubu natwe turajya mu bandi tukumva dufite ijambo, kuko nk’ubu umwana wanjye yasubiye mu ishuri kubera ko bigishije abandi kutamuhutaza, yewe no mu miryango sinkifatwa nk’umubyeyi wasebye.”

Muhayimana Claudine umukozi wa UNABU ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga uterwa inkunga na Plan international Rwanda wo gufasha abana n’urubyiruko kwiremamo ubushobozi binyuze mu kwihangira imirimo, avuga ko imirimo yo gufasha abana bafite ubumuga ihera mu Nzego z’ibanze.

Agira ati “Iyo ubyaye umwana ufite ubumuga icya mbere uhura na cyo, ni itotezwa bikanahera ku mugabo mwashakanye, uko iminsi itambuka ugasanga na we ahuye n’ihungabana. Ibyo iyo bikomeje bigira ingaruka ku mwana kubera ko aba abona ari mu muryango w’amakimbirane, rimwe na rimwe akumva n’amagambo mabi aba akoreshwa.”

Akomeza agira ati “Imirimo yacu yo kubafasha ihera mu nzego z’ibanze n’ahandi hantu hose hahurira abaturage, kubera ko abo babahohotera, bamwe ni abaturanyi babo, abandi ni abavandimwe. Icyo dukora ni ukwigisha umuryango nyarwanda ko kuba ufite ubumuga bitavuga ko udashoboye, tukagera no ku mashuri, n’iyo ikibazo kiri mu rugo tubageraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, avuga ko ibikorwa bya UNABU byatumye abaturage bamenya ko abantu bafite ubumuga, ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Agira ati “Izi gahunda zagize umumaro, byatumye abantu bamenya y’uko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi na bo bashoboye, kuko kugeza ubu hari n’abatangiye kwiteza imbere nyuma yo kubahugura bakitinyuka.”

Uwo muyobozi akomeza avuga ko hari imiryango yahishaga abana bafite ubumuga bigatuma batiga, ariko nyuma yo guhugurwa hari abasubiye mu ishuri kandi batsinda neza.

Kugeza ubu UNAB imaze kugera mu turere 12 aho bafasha abagore, urubyiruko n’abana bafite ubumuga kubashyira mu matsinda, bakabigisha ko na bo bafite imbaraga kandi bashobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities