Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Umufaransa udasanzwe! Inkuru idasanzwe

Mwalimu Pacifique Malonga (Ifoto/Ububiko)

Iyo umuntu yumvise ko Perezida Kagame yagiye mu Bufaransa yumva bidasanzwe. Iyo Perezida Macron w’ubufaransa yamamaje Louise Mushikiwabo ngo ayobore Francophonie Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ku isi , Umuntu yumva bidasanzwe.

Burya mu buzima hari byinshyi bidasanzwe kuko hari n’abahamagara cyangwa abagera aho barira naba nyina ntibumve kumugani w’ikinyarwanda .

Mu bidasanzwe ni umufaransa w’umuprofeseri w’umuganga witwa Jaques  Maresceaux, akaba yaraminuje mu buganga ndetse atangiza ikigo cy’ubuvuzi kibaga Kanseri yo mu nda cyitwa IRCAD, kigahugura abaganga babaga bageze ku bihumbi bitandatu buri mwaka mu bufaransa, gusa bakomoka mu bihugu ijana na makumyabiri ku isi yose murabyumva.

Uyu muporofeseri w’umuganga yabajijwe n’umunyamakuru w’umufaransa mugenzi we ati “hari za IRCAD zingahe?”  Undi aramusubiza ati “hari ibigo bitanu kw’isi harimo n’ikigiye gutangira muri Afurika atari ahandi ni mu Rwanda gusa.”

Abajijwe igituma yahisemo u Rwanda ati “u Rwanda nahabwiwe n’umuhungu wanjye wahabaye imyaka cumi n’irindwi ahogeza no kuhashima cyane, nanjye nanga kumubabaza nigirayo ngo mparebe. Ngeze mu Rwanda nasanze ari igihugu cyakataraboneka, haba mu by’isuku haruta Ubusuwisi, hakaruta Singapuru, kandi iterambere mu buvuzi  n’Ikoranabuhanga ni igitangaza.”

Uyu muporofeseri udasanzwe agereranya u Rwanda na Israeli, gusa ati “kuko mu myaka makumyabiri u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko byabaye mu bayahudi b’abisirayeri, abanyarwanda bariyunze bubaka igihugu bagiteza imbere kubera Perezida Paul Kagame ureba kure cyane, akaba imfura idasanzwe. Ariko uzi akaga n’ishyano n’amahano u Rwanda rwagushije abatutsi basaga miliyoni bakicwa  mu gihe cy’amezi atatu barimo, abana, abasaza, abagore, abagabo ariko Perezida  Paul  Kagame akaba yarabunze, akabomora, akaba abagejeje kuri biriya bitangaza?”

Basomyi rero, banyarwanda nta kidashoboka uko abantu bakoze indege n’ibyogajuru ni icyerekana ibidasanzwe mw’ikoranabuhanga u Rwanda rukaba na rwo rukataje kuko ubu rufite n’utudege dutwara amaraso no mu misozi ihanamye tugerayo.

Ngaho rero nanjye nti “Uwiteka abarinde ariko cyane cyane aturindire Paul Kagame, twige, twiteze imbere kuko uyu mugabo ntasanzwe koko kugera aho ibyamamare by’abafaransa bimukurira ingofero na Perezida wabo akamamaza umunyarwandakazi w’inkotanyi?

Imana ishimwe ntibisanzwe koko ariko nanjye nk’umwana w’umutambyi w’umuswahili mbabaze  nti “ese igiswahili cyo abanyarwanda bakigeze he?” Nizere ko mudategereje ko ari Perezida Kagame uzakigisha  ngo mushobore no kuganira no guhahirana n’abaturanyi!

Uwiteka abamwenyurire.

Prof. Pacifique Malonga

Email: becos1@yahoo.fr

Umushakashatsi mu by’indimi  akaba n’umunyamakuru wigenga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities