Abakoresha umuhanda Mutenderi – Gahara baravuga ko bahombejwe bikomeye n’iteme rya Rwagitugusa. Iki kiraro bivugwa ko cyazibye ndetse no kuba ari kigufi bikaba byaratumye amazi y’uruzi rw’Akagera abura inzira akigira mu muhanda. Ababishinzwe barizeza abaturage ko kizasanwa vuba.
Abaturage bakunda kuva cyangwa bajya muri aka gace bakaba basaba ubuyobozi kuvugurura iki kiraro. Ntibanyurwa Sosthène ni umwe mu bakunda kunyura kuri iki kiraro avuga ko ubuhahirane bwadindiye kubera ko ntawari ukibona uko arema isoko rya Kibungo cyangwa Kabarondo kubera gutinya kucyambuka.
Mu buhamya bwe agira ati “Jyewe rwose ingendo nakoraga njya guhaha i Gahara zahagaze, ejobundi nari i Gahara nka saa kumi n’imwe z’umugoroba, Moto yose mpagaritse ngo intware i Kibungo bati ‘ariya mazi ya Rwagitugusa sinayiteza iri joro’. Byansabye guhamagara i Kibungo ahantu nagenderaga ibihumbi bibiri byansabye gutanga ibihumbi bitanu.”
Uwizeyimana Angélique na we akoresha uyu muhanda kenshi mu bucuruzi, avuga ko bari bishimiye ko bubakiwe umuhanda ariko hakiri ikibazo cy’iki kiraro. Abivuga muri aya magambo “Uru rutindo rukwiye kuvugururwa tukareka kujya tujambagira muri aya mazi. Ubu se ko ari uko akazuba kagiye kuva ugira ngo mu minsi mike ishize hari uwashoboraga gupfa kwambuka Rwagitugusa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, Ngenda Mathias, avuga kuri iki kibazo yakomoje ku mihindagurikire y’ikirere ko ariyo ituma hari ubwo amazi yuzuraga bikaba byabangamira urujya n’uruza rw’abantu, ariko akizeza abakoresha uyu muhanda ko agiye gukora ubuvugizi, ugatunganywa.
Agira ati “Tugiye gukora ubuvugizi, nihaboneka ubushobozi iki kiraro kibe cyavugururwa kubera ko ntawusezerana n’ikirere gishobora guhinduka amazi akaba yabuza abaturage guhahirana; icyakora ubu nta kibazo kinini kigihari abaturage baraduhamagaye tujyayo, ubu amazi yatangiye gukamuka turabizeza ariko gukora ubuvugizi ku mpande zombi.”
Mutabazi Celestin ni umukozi w’akarere ka Ngoma ufite mu nshingano imihanda yemeza ko iki kiraro gishaje ariko ko bizeye ko kizasanwa. Ku bijyanye ni uko mu gihe cy’imvura amazi akirenga akajya mu muhanda sibyo.
Agira ati “Kiriya kiraro kirashaje, twamaze guvugana n’urwego rw’igihugu rushinzwe iby’imihanda kizakorwa. Abakoresha uriya muhanda turabizeza ko vuba bizakorwa kandi ikibazo ntabwo ari ikiraro, birasaba kuzamura hariya mu gishanga hose ni ibintu bisaba inyigo.”
Ikiraro cya Rwagitugusa gihuza akarere ka Ngoma na Kirehe kikaba gifasha mu buhahirane bw’utu turere twombi cyaherukaga gusanwa mu mwaka wa 2017 ahashyizweho imbaho hakanasigwa amarangi.
Nkurunziza Theoneste /Ngoma
