Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umugoroba w’ababyeyi uhawe ingufu byinshi mu bibazo biri mu miryango byakemuka _Minisitiri Prof. Bayisenge

Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango -MIGEPROF (Ifoto/Net)

Zimwe muri gahunda zashyizweho na guverinoma mu gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo biri mu miryango zirimo Umugoroba w’ababyeyi n’inshuri z’umuryango. Izi gahunda zihawe imbaraga kandi zigakurikiranwa zatanga umusaruro ufatika, kuko byinshi mu bibazo bibangamiye umuryango, bigateza amakimbirane byakemuka.

Bimwe muri ibi bibazo, birimo ibirebana n’imikorere n’imikoranire y’Inshuti z’Umuryango, Umugoroba w’Ababyeyi n’inzego z’abagore mu gukemura ibibazo byugarije umuryango hagamijwe kubaka umuryango utekanye; kurwanya isambanywa ry’abana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, ku wa 14 Nyakanga 2020, yasubije ibibazo bibangamiye umuryango byagaragajwe n’Abadepite bagize Komisiyo ya Poritiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu.

Agaruka kuri ibyo bibazo n’uburyo bikemurwamo, Prof Bayisenge yifashije ikoranabuhanga, ku kibazo k’imikorere n’imikoranire y’Inshuti z’Umuryango, yasobanuye ko mu mabwiriza y’Inshuti z’Umuryango hateganyijwe ko ibirebana n’imikorere n’imikoranire y’izindi nzego, nk’umugoroba w’ababyeyi, ko zigomba gukorana bya hafi cyane ko zegereye imiryango kandi no mu mahugurwa bahabwa babyibutswa.

Ku bijyanye n’Umugoroba w’Ababyeyi, yavuze ko hakozwe igenzura mu 2017 no mu 2019 mu turere tumwe na tumwe hagamijwe kureba umusaruro n’akamaro kawo mu gukemura ibibazo byo mu miryango no kureba ibibazo byaba bihari bituma udakora ku buryo bunoze.

Ati: “Byagaragaye ko Umugoroba ufite akamaro gakomeye ku buryo uhawe ingufu ugakora neza ibibazo byinshi byo mu muryango byakemuka. Abaganirijwe bifuje ko wavugururwa kugira ngo abantu bose bawitabire harimo abagabo, abayobozi n’abandi ndetse hagashyirwaho n’abakozi bihariye bawukurikirana.”

Ibyo byatumye umugoroba w’ababyeyi uhindurirwa, witwa Umugoroba w’Imiryango kugira ngo ibyiciro byose by’abagize umuryango bawitabire kandi bawibonemo.

Ku kibazo cyo gusambanya abana by’umwihariko gukurikirana abakora ibi byaha, Prof. Bayisenge yagaragarije abadepite ko hashyizweho itsinda ryihariye rihuriweho n’inzego zitandukanye ririmo kwiga icyakorwa mu buryo budasanzwe ku guhangana n’iki kibazo by’umwihariko gukurikirana abakora ibi byaha.

Hasobanurwa ingamba zitandukanye zafashwe zirimo gushyiraho amategeko ahana abakora ibi byaha, ubukangurambaga busaba buri wese gutanga amakuru no kwamagana ibi byaha.

Kuba ibyaha byo gusambanya abana biburanishirizwa mu muhezo, Minisitiri Bayisenge yavuze ko ari imbogamizi ikomeye; asaba ko biramutse biburanishirijwe aho ibyaha byakorewe byaba ikitegererezo ku buryo n’abandi batinya kubikora.

Ku bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, yasobanuriye Abadepite ko hari ubushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka itanu (RDHS 2019/2020) buzasohoka vuba aha bugaragaza umusaruro wavuye mu ngamba zashyizweho mu kubirwanya

Abadepite kandi babajije Prof. Bayisenge kuri zimwe mu ngeso zibangamiye umuco nyarwanda zigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu nka Nyamasheke, Ngororero n’ahandi aho abakobwa basabwa amafaranga n’abasore kugira ngo bashyingiranwe.

Yasubijeko zimwe mu mpamvu zigaragazwa muri utu duce, ziterwa no kwigana umuco wo mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hari bamwe mu bahungu baba bashaka kurya imitungo y’abakobwa, kuba hari abakobwa banga ko bagumirwa bagahitamo kwishyura abasore.

Prof. Bayisenge yabwiye Abadepite ko hateganywa gukorwa isesengura ryihuse kuri izi mpamvu zitangwa na bamwe mu baturage bo muri utwo turere kugira ngo hafatwe ingamba zo gukemura iki kibazo.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities