Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryasubitswe kubera COVID-19

Imurikabikorwa ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ryagombaga kuba ku nshuro ya 15 rikabera ku Mulindi mu karere ka Gasabo aho risanzwe ribera, ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko bateganya ko ryaba mu mpeshyi itaha kuko ari cyo gihe cyorohera abahinzi n’aborozi, ngo babashe kwerekana ibyo bagezeho.

Ati “Turacyaganira n’urwego rw’abikorera, ariko mu mpeshyi nicyo gihe cyiza cyo kumurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abahinzi baba barasaruye, biteguye kumurika umusaruro wabo.”

Yavuze ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko imurikabikorwa ryagombaga kuzitabirwa n’abantu bari bategerejwe mu Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (African Green Revolution Forum), ryagombaga kubera i Kigali.

Abagera ku 4000 bari bategerejwe muri iyo nama no kuba bamwe mu bamurika ibikorwa byabo. Imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi riba buri mwaka, rikitabirwa n’abantu bari hagati ya 7000 – 10,000.

Panorama.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities