Imurikabikorwa ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ryagombaga kuba ku nshuro ya 15 rikabera ku Mulindi mu karere ka Gasabo aho risanzwe ribera, ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko bateganya ko ryaba mu mpeshyi itaha kuko ari cyo gihe cyorohera abahinzi n’aborozi, ngo babashe kwerekana ibyo bagezeho.
Ati “Turacyaganira n’urwego rw’abikorera, ariko mu mpeshyi nicyo gihe cyiza cyo kumurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abahinzi baba barasaruye, biteguye kumurika umusaruro wabo.”
Yavuze ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko imurikabikorwa ryagombaga kuzitabirwa n’abantu bari bategerejwe mu Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (African Green Revolution Forum), ryagombaga kubera i Kigali.
Abagera ku 4000 bari bategerejwe muri iyo nama no kuba bamwe mu bamurika ibikorwa byabo. Imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi riba buri mwaka, rikitabirwa n’abantu bari hagati ya 7000 – 10,000.
Panorama.rw
