Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Umukandida wa FPR Paul Kagame yashimiye amashyaka abashyigikiye

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage bamwakiriye mu Ruhango.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, ari mu karere ka Ruhango yashimiye amashyaka abashyigikiye arimo PSD, PL, PDC, PDI, PSR, PPC, PSP, n’ayandi ariko kandi yanashimiye n’andi atari ahongaho arimo Green party na PS Imberakuri.

Parezida Kagame yagize ati “…yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na FPR mu nzira irimo, kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda, turwubake mu nzira twahisemo […]”

“Icyakabiri, ni ubudasa bwa politike na demokarasi y’u Rwanda, ariko ntaragera aho reka nshimire cyane FPR n’abayoboke bayo, kubera byinshi byavuzwe byakozwe,”

“FPR cyane cyane yazanye ubumwe, igihugu kikaba kimwe, bitabujijwe ko bagira ibitekerezo bitandukanye.

Ikindi ndashimira FPR icyizere yigirira kandi ikomeza kungirira, niyo mpamvu mpagaze hano kugira ngo nongere mpamye ko ndi umukandida wa FPR.

Barandika bakavugango aya matora tuzi ikizayavamo, ariko jye biranshimisha kuba tuzi ikizayavamo.

Ikizayavamo uwajyaho akavuga ngo ntakizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza, niyo politiki nziza niyo demokarasi barabeshya, reka mbabwire ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 ,2015; muri referendum.

Ikintu cyamenyekanye muri referendum kigatorwa hafi 100% ubundi ikizayavamo murumva ari igiki?

Byongeye kuri iyo referendum amashyaka maze kubasomera 8 yashyigikiye RPF hakiyongeraho na ya mikono murumva igisigaye ari igiki?

Kuza hano ni ukuza kubizeza ko ibyo twagezeho tuzakomeza kubyongera tukanarenzaho.

Ni ukuza kubabaza ko yanzira twatangiye yo kubaka iki gihugu ariko bikimeze, niba ariko bikimeze amatora yararangiye.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku budasa bw’u Rwanda, ati “niba ibyo dukora hari abatabyumva, niba amatwi atumva nibarebe. Abo birirwa bavuga ubusa nibo bagejeje u Rwanda aho ruvuye. Iyaba bashyiraga mu gaciro, bakabaye bifatanya n’abanyarwanda baruganisha aho rushaka kujya.

Ni ugukomeza kubaka ibyotwagezeho mugiramo uruhare tukabikuba kenshi, tukagira amashanyarazi kuri buri rugo, tukagira amashuri abana bacu bakiga, amashuri akora neza aha abanyarwanda ubumenyi bakiteza imbere, tukagira ubuzima abantu bakabaho neza uko babishaka, tukagira imihanda, tukagira ibikorwa biduteza imbere, tukanahahirana n’amahanga, bakagira umutekano, bagakomeza ubumwe, bakagira uburenganzira bwo kubaka icyo bashaka kubaka buri wese atabangamiye mugenzi we.

Tukabishyira mu bikorwa, imvugo tukazirekera babandi, ukuvuga nabi ntaba ashaka ikiguteza imbere uramwihorera. Rero banyaruhango, nishimiye kuza kubana namwe, gutangirira hano muri Ruhango. Ubushize naje hano dutangirana ibikorwa by’amajyambere, mbasezeranya ko nzagaruka none nagarutse.

Turifuza ko ibikorwa by’amajyambere twatashye byakwiyongera bikagera kuri benshi. Ibi by’amatora byo birazwi  kandi birazwi nyine, nonese, uwo bimena umutwe bimumene umutwe, twe rero ibi by’amatora byo kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima.”

Perezida Paul Kagame yasoje ubutumwa bwe ashimira abanyaruhango, anabifuriza ibikorwa byiza biganisha ku matora na nyuma yayo.

Hakizimana Elias

Perezida Paul Kagame asuzuhuza abaturage baje kumwakira mu Ruhango (Photo/makuruki)

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD Ishyaka ryatanze Perezida Paul Kagame nk’umukandida waryo, nabo baje kumwamamaza mu Ruhango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities