Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Perezida Paul Kagame ariyamamariza mu karere ka Ruhango

Mu karere ka Ruhango aho Perezida Paul Kagame yatangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza (Photo/Alexis M.)

Ni kuri uyu wa gatanu tariki 14/07/2017 aho kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda byatangiye mu gihugu hose. Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, uyu munsi aratangirira kwiyamamaza mu turere twa Ruhango na Nyanza. Ibikorwa byo kwiyamamaza akaba abifungurira mu karere ka Ruhango, bigakomereza muri Nyanza.

Umunyamakuru wa Panorama, arimo kudukurikiranira ibikorwa byo kwiyamamaza aho umukandida wa FPR Inkotanyi ari.

Ubu dutegerereje Nyakubahwa Paul Kagame hano mu Ruhango aho imbaga y’abanyarwanda biganjemo urubyiruko bamutegereje baririmba bishimye bazunguza amabendera Afite ikirango cya FPR Inkotanyi.

Ku ikubitiro umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi arabanza hano mu karate ka Ruhango, aho ari buhite ajya mu karere ka Nyanza.

Akarere ka Ruhango kari mu ntara y’Amajyepfo kakaba gatuwe n’abaturage 319,885 batuye kuri kilometerokare  626.8 z’ubuso ndetse kakaba gafite imirenge 10.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’ishyaka riri kubutegetsi FPR Inkotanyi muri aka karere , abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi ku muyoboro rusange bavuye kuri 2.7 % muri 2010 bagera 27%.

Mu buhinzi kandi , muri porogaramu zo guhuza ubutaka, iyi gahunda yagize umuvuduko kuva Kuri 24,420 ha muri 2010 zigera kuri 29,470 ha mu 2017.

Porogaramu zo kongera amahunikiro (postharvest facilities) ziyongereye kuva kuri 19 mu 2010 zigera kuri 38.

Gahunda ya Girinka na yo yarazamutse ubu muri akakarere hamaze gutangwa Inka 10,178  zivuye kuri 1,943 mu mwaka wa 2010.

Umuryango FPR Inkotanyi ngo mugihe utsindiye kongera kuyobora u Rwanda muri iyi manda y’imyaka 7 ikurikira uzakomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ishoramari mu bikorera, ubwenge ndetse n’umutungo kamere.

“Tuzakomeza guhanga akazi mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturarwanda,”

” FPR ni ikiri mu mitwe yacu no mu mitima yacu. Ni amahitamo tugomba gukora, ni ibintu tugomba gukora. Ni agaciro kacu tugomba guharanira. Tugomba kuba hamwe muri uru rugamba rwo guharanira ejo hazaza heza. Nta nzira z’ubusamo zizabaho,” Perezida Kagame.

Dukomeje gukurikirana iki gikorwa….

Abayoboke b’amashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi bitwaje ibirango byabo baza kwamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Alexis M.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities