Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Ngororero: Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kurandura burundu imirire mibi mu bana

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyangororero ko ibyiza biri imbere icyo basabwa ari ugutora neza (Photo/Elias H.)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, uyu munsi ku wa 18 Nyakanga 2017, yasezeranyije abaturage bo mu karere ka Ngororero ko muri manda ikurikira yo kuyobora igihugu azarandura imirire mibi no kugwingira bikibasiye benshi mu bana b’u Rwanda.

Yagize ati “muri Ngororero haracyari imirire kuva abana bakiri bato itaraba myiza, uracyabona ko ifunguro ry’intungamubiri ritaraba neza, ntabwo bikwiye! Turashaka ko abana bacu bagaburirwa neza, bagakura neza. Ndabasezeranya rwose ko ubu twarabihamije, tuzabigeraho, ntabwo ubugwingire bukwiye abana b’abanyarwanda; bakwiye kurya neza, bagakura neza, niho ubwonko bwabo butekereza neza.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umutungo wa mbere w,igihugu ari abana bacyo, maze ashimangira ko ariyo mpamvu abana bakwiye kugaburirwa neza bakiri bato. Avuga ko iki  kibazo cy’imirire mibi  kigiye kuvugutirwa umuti kigacika.

Ati “kuko umutungo wacu wa mbere ni mwebwe, ubuzima bwabo, ubumenyi bwabo, imibereho myiza muri rusange, iterambere nta handi warikura udahereye ku bantu. Ngibyo ibintu FPR Inkotanyi yashyigikiye kuva tugitangira, ni mwebwe dushyira imbere.”

Mu ijambo rye rishimangira umunsi nyir’izina n’igikorwa cyo kwiyamamaza i Ngororero, umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, yasabye abanyangororero kuzatora neza mu gusigasira inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurusha, ariko anabibutsa ko kubigeraho bisaba gukora.

Yagize Ati “Banyangororero rero, turabasaba ngo muzatore neza ku itariki enye mutora umukandida wa FPR Inkotanyi. Ndashaka no kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurusha kuri buri wese. Tugomba kubikorera, tugomba gufatanya kugera kuri ibyo bikorwa; igisigaye uzaza nyuma y’imyaka icumi iri imbere azasange u Rwanda rwarahindutse. Ngira ngo ibisigaye mu yindi myaka bizagenda byoroha kurushaho.”

Mu gusoza Perezida Kagame yavuze ko kuva mu mwaka wa 2003, 2010 kugeza ubu hari impinduka mu iterambere rigaragara muri aka karere ka Ngororero, avuga ko bashaka kurushaho.

Hakizimana Elias/Panorama-Ngororero 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities