Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngororero: Ubuhamya bwa Mujawayezu wari umucengezi, imbere ya Perezida Kagame

Mujawayezu Laurence wahoze ari umucengezi atuye mu murenge wa Ngororero. Atanga ubuhamya imbere ya Perezida Kagame (Photo/Elias H.)

Mujawayezu Laurence atuye mu murenge wa Ngororero, ati “Ndi umwe mu bitandukanije n’abacengezi mu 2003, numva mu mutima naza ngafatanya n’abanyarwanda tukubaka u Rwanda.

Icyo gihe umuntu wabyaraga barapfaga, bambwiraga ko inkotanyi za RPF Inkotanyi zicaga. Nyakubahwa chairman ndashimira uburyo abasirikare ba RPF banyakiriye, bampa ibiryamirwa, mu gihe narimaze imyaka myinshi ndyama mu kigunda.

Barebye kure bampa ibyo kurya, baransangiza turasangira, kandi narinzi ko inkotanyi zica zikabaga. Barambaza ngo urifuza kubyarira hehe?

Mbambwira ko nshaka kubyarira mu muryango wanjye abimfashamo ampuza na mama wambyaye wari uri mu kigo cya Mutobo. Baramperekeje bangeza mu bitaro bya Muhororo.

Baranyakiriye bampa ibyo kurya byiza ntigeze kurya mu muryango wanjye.

Banjyanye mu kigo cya mutobo barantoza, bampa ikarita yo gusezererwa, bampa inguzanyo muri CSS, nyigura inka irabyara, inyana ndayigurisha, nyiguramo isambu, indi ibyaye nyiguramo ikibanza, ubu ntuye mu mudugudu.

Byarantangaje aho umusirikare mwatoje yansabaga urukundo, maze nanjye ndarumwemerera. Ubu ndi umugore wu’musirikare wo mu ngabo za RPF Inkotanyi.”

Akomeza avuga ko yafatanije n’abandi banyarwanda bashinga koperative ifite ibikorwa birimo ibipimo by’ikawa.

Avuga ko urugendo rwo kwiyubaka rwakomeje aho mu murenge bafite ikawa 4800 n’ibyuzi 6 by’amafi mu murenge wa Ngororero.

Ati “Ubu ibikorwa twagezeho muri iryo shyirahamwe, Imyumvire myiza, birakabakaba miliyoni  84 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku itariki enye tuzagutora, ndashimira bagenzi banjye mu miyoborere myiza bangiriye icyizere, ubu ndi umukuru w’umudugudu.

Hakizimana Elias/Ngororero

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities