Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Bihaye ibyumweru bibiri kuba bakemuye ikibazo cy’indwara ziterwa n’isuku nke

Abajyanama b'ubuzima barimo guha abana ibinini by'inzoka

Mu karere ka Nyaruguru, kimwe n’ahandi mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, aho hibandwa kugukumira indwara ziterwa n’umwanda.  Iki gikorwa kikaba kirimo gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima zifatanyije n’abaturage.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere 15 twagaragayemo ibibazo by’imirire, imikurire y’abana n’igwingira.  Inzego z’ubuzima zigaragaza ko Indwara ziterwa n’umwanda ari bimwe mu bibangamira imikurire y’abana. Akarere ka Nyaruguru kihaye umuhigo w’ibyumweru bibiri kuba bakemuye ikibazo cy’indwara ziterwa n’isuku nke.

Mu rwego rwo gukumira ikibazo giterwa n’umwanda, mu midugudu yose igize aka karere no mu masibo hakaba hari gutangwa ibinini by’inzoka ku bana bafite umwaka umwe kugeza kuri 15, hatangwa Vitamini A ku mwana  ufite ukwezi kumwe  kugeza ku mezi 59, gupima ibiro, ikizigira ku kuboko n’uburebure hakoreshejwe agasambi kabugenewe.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyaruguru, Dr Muvunyi Bienvenu, yavuze ko inzego zirimo gukurikirana iki gikorwa harimo RBC, Ibitaro, ibigonderabuzima, inzego z’ibanze, ba mutwarasibo n’abajyanama b’ubuzima.

Akavuga ko iki gikorwa kijyanye no gutanga ibinini by’inzoka, gupima ibiro, uburebure n’ibindi kirimo kugenda neza n’ubwo hari ahakiri imbogamizi.

Ati: “Ibigo nderabuzima bimwe birimo kuzamura imibare, ibindi bikiri hasi, turimo gushyiramo imbaraga kugira ngo bizamuke ku buryo bizagera ku wa gatanu tumaze kugera aho tugeze, bityo   mu cyumweru gitaha abana bose tuzabe twabagezo haba abari mu rugo n’abari ku mashuri.”

Kugeza ubu imibare itangwa n’ibitaro bya Munini ari byo bitaro by’akarere, ngo byakiriye abana 2 bari bari mu ibara ry’umutuku. Ibyo bitaro bitangaza ko abo bana bafashijwe ku buryo mu minsi iri imbere ngo bazaba basezerewe.

Nkurikiyimana Yohani Damascene umwe mu bajyanama b’ubuzima barimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu murenge wa Ruramvu yavuze ko iyi gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda igenda neza abantu bakaba barimo kuyitabira nta kibazo.

Ahamya ko mu murenge wa Ruramvu ikibazo k’isuku nke kigenda gikemuka n’ubwo atari 100 ku ijana ariko ngo ugenda usanga abantu benshi bafite isuku mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda. N’abataritabira mu   kugira isuku ngo bagerageza kubagira inama.

Iki gikorwa cyo gukumira indwara z’umwanda kikaba cyarahujwe no gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities