Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda bari muri Guinea Bissau bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yifatanyije n'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri Guinea Bissau mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 29 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’uRwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu bagera kuri 30 barimo na Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal unashinzwe Ibihugu bya Guinea Bissau, Mali, Cabo Verde na The Gambia.

Iyo gahunda yaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, umunota wo kunamira inzirakarengane zizasaga miliyoni zishwe muriJenoside yakorewe Abatuts n’ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyo gahunda. 

Abana biga mu ishuri “Ecole Française” muri Guinea Bissau batanze ubutumwa bwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside. Umuyobozi w’iryo shuri, mu ijambo rye yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere kandi ko yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga. 

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise Sande, yahamagariye abantu bose kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose. 

Umwe mu Banyarwanda baba muri Guinea Bissau Ndorimana Mubiligi, mu buhamya bwe yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye afite imyaka 12, nk’utarahigwaga muri icyo gihe, yabonye uko Abatutsi bishwe bazira gusa uko baremwe. Yagaragaje ko ingengabitekerezo y’urwango yabibwe mu Banyarwanda harimo n’abana bato bo mu mashuri abanza.

Yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, anashishikariza Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira guteza imbere igihugu. 

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, mu butumwa bwe, yashimiye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau uko bateguye gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse ku mateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994. Yasobanuye ukuntu abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko n’ubwo amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za FPR Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zayihagaritse.

Yahamagariye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya mu buryo bwose bushoboka, imvugo n’ibikorwa byose bijyanye n’ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi aho biva bikagera. Yahamagariye by’umwihariko urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo heza h’u Rwanda.

Inshuti ya Panorama i Dakar

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities