Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ambasaderi Karabaranga yahaye Perezida Umaro Sissoco intashyo ya Perezida Kagame

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ashyikiriza Perezida wa Guinea Bissau General Umaro Sissoco Embalo, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Igihugu cy’u Rwanda muri Guinea Bissau (Ifoto/Amb. Rwanda-Senegal)

Tariki ya 27 Mata 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga yashyikirije Perezida wa Guinea Bissau General Umaro Sissoco Embalo, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Igihugu cy’u Rwanda muri Guinea Bissau. Yaboneyeho kumugezaho indamukanyo ya kivandimwe ya mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

Nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, binyuze mu nyandiko igenewe Abanyamakuru, Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye ko Ambasaderi Karabaranga yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Paul Kagame. Yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Perezida Umaro Sissoco yongeyeho ko asangiye na Perezida Paul Kagame icyerekezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika. Yavuze ko Guinea Bissau yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ku ruhande rwe yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Paul Kagame muri Guinea Bissau, azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe na Madamu we Viviane Uwicyeza n’Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Madame Anitha Kamariza.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities