Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Abapolisi 4592 bazamuwe Mu Ntera

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4,592, bo mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida, azamura mu ntera ba ofisiye bakuru n’abapolisi bato 4592 bose hamwe.

Aba bapolisi barimo aba-Ofisiye bakuru 2 bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bahawe ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP), Abofisiye bato 100 bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) bahawe ipeti rya Superintendent of Police (SP).

Barimo ACP Sam Bugingo, usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurinda abanyacyubahiro (VIP), ACP Aloys Munana Burora, uyobora Ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, ACP Edmond Kalisa uyobora Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba (RPC), na ACP Rutagarama Kanyamihigo uyobora Itsinda ry’Abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Mu iteka rya Minisitiri, rizamura mu ntera ba S/Ofisiye n’Abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda, abahawe ipeti rya CIP bavuye ku rya Inspector of Police (IP) ni 266, abagera 638 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), bazamuwe bahabwa irya IP.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asobanura ko impamvu zigenderwaho kugira ngo umupolisi azamurwe mu ntera, aba ageze igihe cyo guhabwa inshingano nshya. zisumbuye ku zo yari asanganwe.

Ati “Abapolisi basabwa gukora neza, bakuzuza inshingano zabo, kandi bagakura mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwa Polisi, gukora akazi neza no kubaka ubunyamwuga bwa gipolisi, bugendera ku myitwarire, bakaziririza ibizira, bagakora ibyemewe n’amategeko. Ibyo rero abatabyubahirije bakitwara nabi, bagakora amakosa ya disipuline, aya ruswa, bagata akazi; abo amategeko agena ko bakurikiranwa bakirukanwa.”

Abapolisi 56 bari ku ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT), bahawe ipeti rya Chief Sergeant (C/SGT), abagera kuri 355 bavuye ku ipeti rya Sergeant (SGT) bahabwa ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT), abandi 928 bavuye ku ipeti rya Corporal (CPL) bajya ku ipeti rya Sergeant (SGT); naho abapolisi 2,240 bazamuwe, bava mu bapolisi bato bajya ku ipeti rya Corporal (CPL).

Hari n’abahagaritswe ku mirimo

Muri iyi nama y’Abaminisitiri, hafatiwemo n’imyanzuro isezerera abapolisi 481, barimo 40 ba S/Ofisiye, abandi 441 bari abapolisi bato. Aba basezerewe kubera imyitwarire mibi, irimo ikinyabupfura gicye,ruswa n’ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira abapolisi bose bazamuwe mu ntera, aboneraho no kubibutsa gukora ibyo basabwa, birinda amakosa yagaragaye ku basezerewe.

Yavuze ko gukora kinyamwuga no kugira ikinyabupfura, ari zimwe mu ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda, ndetse ko itazihanganira abarya ruswa. Bityo, ngo abirukanywe bagomba kubera urugero abasigaye, bakabareberaho kuko umuntu ahemberwa ibyo yakoze neza, binamuhesha kuguma muri Polisi, anazamurwa mu ntera.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities