Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bashumba ba ADEPR baratabaza Perezida wa Repubulika

Iyi ntero ivuga ko bamwe mu bakristo ba ADEPR batabaza Perezida wa Repubulika yongeye gushimangirwa na bamwe mu bahoze ari abashumba muri itorero bemeza ko Ikigo cya Leta cy’imiyoborere myiza (RGB) nicyo nyirabayazana w’ibibazo bafite.

Ni nyuma y’ imyaka 3, mu itangazamakuru ndetse no mu nkiko humvikana ikibazo cya bamwe mu bashumba batigize banyurwa n’uburyo birukanwe mu nshingano bavuga ko bitegeze bikurikiza amategeko.

Pasiteri Karamuka Frodouard nk’umwe mu bagize Komite irwanya akarengane n’iyicwa ry’amategeko muri ADEPR, bavuga ko barengana ashimangira ko kuba RGB yaharaniye gukuraho ubuyobozi bwari bifite icyasha byari byiza ariko yivanze mu buzima bw’itorero rimaze imyaka isaga 80.

Ati “RGB yagombaga kurekera abashumba ububasha bwo kuvugurura amategeko yayo ndetse n’uburenganzira bwo gutora abasimbura ariko ibyo yakoze nta na hamwe ndabibona gusa twandikiye Perezida wa Repubulika kandi tuzi ko ari umuntu ushyira mu gaciro. Nizeye ko bitinde bitebuke hari icyo azakora kugira ngo turenganurwe”.

Pasiteri Byakatonda Augustin w’i Nyagatare nawe ashimangira ko ibyo RGB yakoze muri ADEPR bihabanyije n’amategeko ndetse na politike y’igihugu.

Ati “Usibye twebwe twarenganye n’abasaza bakoranye na Perezida Paul Kagame mu kubohora igihugu ntabwo yigeze abibagirwa, kuko basezewe neza mu cyubahiro cyabo. Ibyo rero bigomba kutubera urugero rwiza natwe nk’abantu bakoreye itorero, ijambo ryacu rikubahwa”.

Yakomeje avuga ko icyo bifuza ni uko ibyo RGB yakoze byasubirwamo mu maguru mashya, abashumba birukanywe nabi kandi barengana…, bagahabwa uburenganzira bwo kwitorera inzego zabasimbura.

Pasiteri Rwabuhire Thomas Joseph w’i Rusizi we yavuze ko ibyabakorewe ari agasuzuguro ndetse no kubatesha agaciro ngo kuko nta hame na rimwe ryubahirijwe.

Ati “Ibi bintu byo kutwirukana nk’abagizi ba nabi bihabanye n’umurongo w’igihugu cyacu, ahubwo biri mu nyungu z’abantu bake. Ikindi navuga ni uko byagize ingaruka mbi cyane ku buzima bwacu n’imiryango yacu muri rusange, bizatuma n’abadukomokaho batinya kwiyemeza gukora umurimo w’Imana.”

Yanashimangiye na none ku kibazo cy’imikorere mibi ikomeje kuboneka muri iyi myaka mike bivugwa ko ubuyobozi bwavugururuwe. Urugero ni ikibazo gikomeye cy’amashuri ya Bibiliya amaze guhagarikwa bivugwa ko ari kuvugururwa kandi ari ikinyoma gisa.

Rwaka Gaston

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities