Murenzi Abdallah wabaye igihe kirekire muri Rayon Sports ni we RGB yemeje ko ayobora Komite y’agateganyo iyobora ikipe mu gihe cy’amezi atatu igategura amategeko azayigenga nyuma y’aho.
Iki cyemezo kije nyuma y’ubwumvikane buke bumaze iminsi muri Rayon Sports.
Abantu batanu bazaba bagize iyo Komite y’agateganyo ni Murenzi Abdallah, yungirijwe na Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco.
Iyi Komite yahawe amezi atatu yo kuvugurura amategeko agenga Rayon Sports, no gushyiraho umurongo wo kuyobora iyo kipe.

Itangazo rya RDB













































































































































































