Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye mu by’Ingufu za Nikiliyeri

Kimwe mu byumba binini ya Kigali Convention Center bikorerwamo inama ngari.

Hagati ya Tariki 18 na 21, Gicurasi, 2026  muri Kigali Convention Center hazateranira inama ngari izafungurwa na Perezida Kagame iziga ku iterambere ry’ingufu za nikiliyeri, ikazanitabirwa na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan. Izitabirwa kandi na  n’Umuyobozi w’Inama nkuru ya Togo Faure Essozimna Gnassingbé.

Iriya nama izitabirwa n’abandi banyacyubahiro bayobora za Guverinoma cyangwa ibigo binini by’ubushakashatsi barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahamane Zeine. Umuyobozi mukuru w’ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri Rafael Mariano Grossi, iki kigo kitwa International Atomic Energy Agency (IAEA), hazaba kandi Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ihuriro mpuzamahanga ryita ku ngufu za nikileyeri ryitwa World Nuclear Association (WNA), Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Nikileyeri Dr. Lassina Zerbo n’abandi bayobozi n’abahanga mu bugenge n’ubutabire bukora muri urwo rwego.

Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhate w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.

Insanganyamatsiko  yayi ni:  “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushorwamo Imari.”

Nta gihe kinini gishize Perezida Paul Kagame nawe asuye Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwasinyiwemo n’amasezerano yo kurushahoo kwagura ubucuruzi busanzwe hagati yu Rwanda na Tanzania.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities