Mu kiganiro cyahuje urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rwibumbiye mu Rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Eugène Nkubito, yarusabye kugira uruhare mu kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho, yibanda cyane ku kwirinda ibiyobyabwenge no gukomeza amashuri.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho no kubyongera”, aho Maj Gen Nkubito yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’uburyo rwubatswe n’abarwitangiye, ashimangira ko abakiri bato bafite inshingano zo gukomeza kururinda no kuruteza imbere.
Yagize ati: “Igihugu rero twaragisanze. Ubwo muzi ikintu dusabwa? Ni ukukirinda no kugiteza imbere”.
Yabwiye urubyiruko ko kurinda igihugu bisaba uburere bwiza n’imyitwarire iboneye, cyane cyane kwirinda kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge. Yavuze ko umuntu ushaka kuzinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda aba agomba kuba afite imyitwarire myiza kandi atarigeze agaragara mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ati: “Iyo dushaka abantu bajya mu gisirikare, kurinda igihugu n’umutekano wacyo. Abo bantu bagomba kuba ari indakemwa. Urubyiruko rwateguwe neza, rutanywa urumogi.”
Maj Gen Nkubito yanagarutse ku kigo cyitwa “Ikigo Ngororamuco cya Iwawa”, avuga ko kijyanwamo bamwe mu rubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge kugira ngo bagororwe banahabwe imyuga, ariko ashimangira ko intego nyamukuru ari uko urubyiruko rwabyirinda hakiri kare.
Yagize ati: “Ntidushobora kujyana umuntu muri RDF anywa urumogi.”
Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko kudateshuka ku burezi, avuga ko amashuri ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu ndetse ko no mu gisirikare harebwa urwego rw’amashuri umuntu yize, agira ati: “Kirazira guta ishuri.”
Yakomeje agaragaza ko nta gihugu cyabasha gutera imbere abaturage bacyo badafite ubumenyi, asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe yo kwiga igihugu cyashyizeho.

Maj Gen Eugene Nkubito yasabye urubyiruko rwifuza kuba ingirakamaro ku gihugu kwirinda kunywa urumogi no kwirinda guta ishuri

















































































































































































