Hagati ya Tariki 18 na 21, Gicurasi, 2026 muri Kigali Convention Center hazateranira inama ngari izafungurwa na Perezida Kagame iziga ku iterambere ry’ingufu za nikiliyeri, ikazanitabirwa na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan. Izitabirwa kandi na n’Umuyobozi w’Inama nkuru ya Togo Faure Essozimna Gnassingbé.
Iriya nama izitabirwa n’abandi banyacyubahiro bayobora za Guverinoma cyangwa ibigo binini by’ubushakashatsi barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahamane Zeine. Umuyobozi mukuru w’ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri Rafael Mariano Grossi, iki kigo kitwa International Atomic Energy Agency (IAEA), hazaba kandi Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ihuriro mpuzamahanga ryita ku ngufu za nikileyeri ryitwa World Nuclear Association (WNA), Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Nikileyeri Dr. Lassina Zerbo n’abandi bayobozi n’abahanga mu bugenge n’ubutabire bukora muri urwo rwego.
Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhate w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.
Insanganyamatsiko yayi ni: “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushorwamo Imari.”
Nta gihe kinini gishize Perezida Paul Kagame nawe asuye Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwasinyiwemo n’amasezerano yo kurushahoo kwagura ubucuruzi busanzwe hagati yu Rwanda na Tanzania.

















































































































































































