Mu gihe u Rwanda n’isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, inzego zitandukanye zirasaba Abanyarwanda gushyira imbere ibiganiro byubaka mu miryango, kuko ari byo shingiro ry’ubuzima bwo mu mutwe, uburere bw’abana n’iterambere rirambye ry’igihugu.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 Gicurasi, U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umuryango, aho Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ibiganiro byiza; Ireme ry’umuryango.”
Mu nama nyunguranabitekerezo ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Dr. Kagoyire Marie Grace inzobere mubijyanye n’imitekerereze ya muntu, n’ubuzima bwo mu mutwe ukora muri gahunda ya mvura nkuvure, yagaragaje ko umuryango ari ahantu ho kwigira kubana n’abandi ndetse n’indangagaciro za kimuntu. Uyu muryango ariko ukagira uruhare mukugena uwo umuntu azaba we, ibi bikagirwamo uruhare n’ibiganiro byiza biba hagati y’abagize umuryango.
Yagize ati: “Ubusanzwe umuryango ni ahantu hashizweho ngo umuntu ahigire kubana n’abandi, imibereho, indangagaciro, akanahigira umuco ubereye umuryango n’igihugu. Iyo umuryango urangwamo ibiganiro byiza, abawubamo bigira ubwumvikane, ndetse bikongera ibyishimo.”
Byongeye kandi Dr. Kagoyire yagarutse k’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko iyo tutameze neza mu mutwe n’ibyo dutanga hanze ntabwo bigenda neza. Agaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe ari moteli y’ubuzima ariyo mpamvu bugomba kwitabwaho, agasaba buri mubyeyi gukemura ibibazo byose bibaye mu muryango kandi vuba kugira ngo bidahungabanya umuryango, ndetse bakita ku bana babo mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati: “Iyo ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, n’ibindi ntabwo bigenda neza. Umubyeyi wese atangire kwitoza, niba yagiranye ikibazo n’uwariwe wese mu muryango, agikemure vuba, kugira ngo wamujinya utaza kuwujyana mu kazi cyangwa akawutura abana. Babyeyi ntukarare utaganirije umwana wawe ngo umubaze uko yiriwe n’uko ameze kandi ukabikora mu bugwaneza.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda Uwimana Consoleé, yagaragaje ko Umuryango ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu agasaba ko witabwaho n’abawugize bose, ariko kandi hakirindwa ko amateka wanyuzemo atuma utegera ku iterambere ryawo.
Yagize ati: “Umuryango ungana u Rwanda, tugomba kuwusigasira kandi tukabigira ibyacu, tugahera kubato tukabarera, tukabatoza tukabaremamo abantu, tuzirikana ko aribo bazasigara bahekeye u Rwanda.”
Minisitiri Uwimana kandi yagaragaje ko hari bikorwa bitandukanye byashizweho na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF bizafasha mu kubaka umuryango ubereye u Rwanda, harimo ibizibanda ku kurwanya ihohoterwa mu miryango ndetse n’ibizibanda ku gufasha imiryango ibana itarashyingiranwe, kubikora byemewe n’amategeko.
Ati: “Dusanzwe tuzi ko duherekeza imiryango ibanye mu makimbirane, ubu uyu n’umwanya wo kongera tukayisura, tukayiganiriza, tukayumvisha ko kubaka urugo rwiza bishoboka. Turacyafite imiryango ibana itarasezeranye, twongere dufashe abantu basezerane byemewe n’amategeko, maze twese twiyubakire umuryango mwiza.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango watangijwe na Loni mu 1993, utangira kwizihizwa mu 1994, hagamijwe gushimangira uruhare rw’umuryango nk’ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda Uwimana Consoleé,

Dr. Kagoyire Marie Grace inzobere mubijyanye n’imitekerereze ya muntu, n’ubuzima bwo mu mutwe ukora muri gahunda ya mvura nkuvure

















































































































































































