Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2027/2028, abaturage bazagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ibikorwa by’iterambere bikenewe mu midugudu batuyemo, kugira ngo ibyo byihutirwa bishyirwe mu ngengo y’imari y’Uturere kandi bishyirwe mu bikorwa.
Iyi gahunda igamije ko igenamigambi rishingira ku bibazo n’ibyifuzo by’abaturage ubwabo, aho ibikorwa bashoboye kwikorera babyikorera, naho ibyo badafitiye ubushobozi bikagezwa ku nzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe kubishakira ubushobozi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri MINALOC, Ingabire Jean Claude, avuga ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cyo gushyira umuturage ku isonga, bityo ukwezi k’Ukwakira kukaba kwarahariwe ibikorwa byo kumushishikariza kugira uruhare mu igenamigambi.
Yagize ati: “Igenamigambi ni ubuzima bw’umuturage, ni ubuzima bwa buri munsi kandi Igihugu cyacu cyahisemo gushyira umuturage ku isonga, bivuze ko duhera ku bikorwa by’igenamigambi, ibikorwa bimuteza imbere ni yo mpamvu twifuje ko tujya tugira igihe abaturage bagira uruhare mu igenamigambi batanga ibitekerezo bifatika birimo ibijya mu ngengo y’imari n’imihigo ariko hakaba n’ibyo ashobora kwikorera.”
Ingabire avuga ko gahunda y’igenamigambi rishingiye ku Mudugudu izafasha abaturage n’abayobozi kuganira ku bikorwa bikenewe, bakagena iby’ingenzi byakorwa n’ibishobora gusaba ubufasha bw’izindi nzego. Ibi kandi bizashingira kuri gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ya 2024–2029, igamije kwihutisha iterambere ry’igihugu no kugera ku ntego za Vision 2050.
Yasobanuye ko abaturage bazashishikarizwa no gushaka abafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Umudugudu, barimo abawutuye n’abawukomokamo.
Ati: “Ni gahunda twumva izakura igenamigambi mu zindi nzego ahubwo igenamigambi rigahera ku Mudugudu n’ubuzima bw’Umudugudu, ukaba ufite gahunda ry’iterambere ryawo, ukagira gahunda y’iterambere ry’igihe runaka kugira ngo abaturage bose bafatanye kuyishyira mu bikorwa.”
Bamwe mu baturage bagaragaza ko kugira uruhare mu gutegura ibikorwa bigenewe aho batuye bishobora kubafasha kubigira ibyabo no kubikurikirana. Nshimiye David, utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko mu nama abayobozi bakunze kubagezaho ibikorwa biteganyijwe, ariko ko hari igihe atamenya uko bishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Mu nama zitandukanye abayobozi badusobanurira ibikorwa bizakorwa ariko usanga ntabyitaho, njya kubona nkabona hubatswe ikiraro, ivomo gutyo gutyo. Sinamenya niba byose bikorwa.”
Ku bijyanye n’uko abaturage bazajya bagaragaza ibyo bakeneye kandi bakagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa, Nshimiye avuga ko bizatuma barushaho kubyumva no kubikurikirana. Yagize ati: “Kugena ibikorwa dukeneye byihutirwa ubwacu, ndetse tukajya tugira n’ibyo dukora ubwacu ni byiza, tuzajaya tuba tuzi neza ko bitureba, bityo tubigire ibyacu, tunabikurikirane.”
Muteteri Seraphina wo mu Karere ka Muhanga na we avuga ko mu bice bitandukanye by’akarere abona ibikorwa remezo birimo imihanda n’amasoko byubakwa, ashingiye ku igenamigambi ry’inzego z’ibanze. Ati: “Hano mu mujyi no mu nkengero mbona hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, ntekereza ko biba ari gahunda y’ibikorwa Akarere kateganyije, bigamije imibereho myiza y’abaturage.”
MINALOC ivuga ko gahunda yo guhera ku Mudugudu izafasha guhuza ibyifuzo by’abaturage n’igenamigambi ry’inzego z’ibanze, ku buryo ibikorwa by’iterambere bizajya bishingira ku byo abaturage bakeneye kandi bakagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa no kubikurikirana.
