Polisi y’u Rwanda yasoje amahugurwa y’ibyumweru bitandatu yahuguyemo abapolisi 209, agamije kubongerera ubumenyi mu bikorwa byo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze aho ruba rwahungabanye.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2026, uyoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.
Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rwa Lekhwiya rwo muri Qatar.
Mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, abayahuguwemo bahawe amasomo n’imyitozo byibanze ku kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura umutekano mu gihe habaye ibikorwa bishobora guhungabanya ituze rusange.
Abayobozi ba Polisi bagaragaje ko aya mahugurwa agamije kongerera abapolisi ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, no kurushaho kunoza serivisi batanga mu kurinda abaturage n’ibyabo.
Polisi y’u Rwanda ikomeje kuvuga ko ubufatanye n’ibindi bigo by’umutekano byo mu mahanga bugira uruhare mu kongera ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abapolisi, bityo bakarushaho kwitegura guhangana n’ibibazo bitandukanye bishobora kuvuka no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.
























































































































































































