Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

Donald Trump yihanangirije Chancelier w’u Budage Friedrich Merz ko atagomba kwivanga mu bibazo by’Amerika

Trump yongeye kwibasira Chancellier w'u Budage

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwibasira Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, amusaba kwita ku bibazo byihutirwa byugarije igihugu cye no ku ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, aho kwivanga mu makimbirane ari hagati ya Amerika na Iran.

Ibi byaje nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa na Merz, aho yanenze imikorere y’ubutegetsi bwa Amerika mu guhangana n’Iran, agaragaza ko nta cyizere gihagije cy’uko iyo ntambara ishobora guhagarikwa vuba. Trump ntiyabyihanganiriye, ahitamo kumusubiza binyuze ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 30 Mata 2026, amusaba kugabanya kwinjira mu bibazo bidareba igihugu cye.

Ati: “Chancelier w’u Budage akwiye kumara igihe kinini arwana no guhagarika intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine no gukemura ibibazo by’igihugu cye by’umwihariko ibijyanye n’abimukira n’iby’ingufu, kuruta guta umwanya yivanga mu birebana na Iran.”

U Budage bumaze igihe bufite uruhare rukomeye mu gufasha Ukraine mu ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganyemo n’u Burusiya, aho Berlin yagiye itanga inkunga ya gisirikare n’ibikoresho bitandukanye.

Mu bihe bishize, Trump yagaragaje kutishimira imyitwarire ya Merz ku bijyanye n’ikibazo cya Iran, amushinja kudasobanukirwa neza ingaruka z’iki kibazo, cyane cyane ku bijyanye n’intwaro za nucléaire.

Ku rundi ruhande, Chancelier Merz we yari aherutse kugaragaza ko intambara ya Amerika na Iran ikwiye guhagarikwa mu maguru mashya, anashimangira ko u Budage butagomba kuyigiramo uruhare kuko itareba umuryango wa NATO.

Trump kandi yakomeje kunenga ibihugu byo mu Burayi bigize NATO, abishinja kudashyigikira Amerika na Israel muri iyi ntambara, ibintu byongeye kugaragaza umwuka mubi uri hagati y’impande zombi ku bijyanye n’umutekano mpuzamahanga.

Trump yongeye kwibasira Chancellier w’u Budage

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities