Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Sadio Camara, yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka hafi y’urugo rwe ruri mu gace kegereye umurwa mukuru Bamako, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’imirwano ikomeye imaze iminsi ibiri ikurikirana.
Amakuru atangwa n’abo mu muryango we avuga ko uyu muyobozi yapfanye n’umugore we ndetse n’abuzukuru babiri, bikaba byabereye mu mujyi wa Kita. Uru rupfu rufatwa nk’igihombo gikomeye ku buyobozi buri ku butegetsi bwa gisirikare muri Mali.
Ibi bibaye mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’umutekano byatewe n’ibitero bihuriweho n’imitwe yitwaje intwaro, irimo abarwanyi b’Abatware bo mu mutwe wa Azawad Liberation Front hamwe n’abahezanguni bo mu mutwe wa JNIM, bagabye ibitero mu duce twinshi tw’igihugu.
Imirwano yongeye kubura mu turere tw’ingenzi nka Kidal, Gao na Sévaré. Abarwanyi bavuga ko bamaze kwigarurira Kidal, banatangaza ko hari amasezerano agezweho yo gutuma ingabo za Mali n’izishyigikiwe n’Abarusiya ziva muri ako gace.
Mu mwaka wa 2023, ingabo za Leta ya Mali zari zafashe umujyi wa Kidal zifashijwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya, ibintu byari bimaze igihe kirekire uwo mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba.
Nubwo ubuyobozi bwa Leta bukomeza gutangaza ko umutekano uri kugenda ugaruka, abaturage bo mu bice bitandukanye bavuga ko bakomeje kuba mu bwoba n’ihungabana, bitewe n’urusaku rw’amasasu n’ibisasu byumvikanye mu mijyi myinshi.

Minisitiri w’Ingabo wa Mali Sadio yapfuye bitewe n’ibibazo by’umutekano muri iki gihugu




















































































































































































