Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

Iran yihanangirije Amerika ku kibazo cy’umuhora wa Hormuz

Iran yaburiye America ku myanzuro yafashe yo kwishora mu muhora wa Hormuz

Ubutegetsi bwa Iran bwongeye gutanga umuburo ukomeye ku ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buvuga ko zizibasirwa mu gihe zagerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora wa Hormuz, nyuma y’uko Washington itangaje igikorwa cya gisirikare cyo kurinda amato afungiye muri aka gace.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Perezida Donald Trump kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026 atangije gahunda yise Projet Liberté, Umushinga wo kubohora, ugamije guherekeza amato arenga 900 aherereye mu Kigobe cya Persian kugira ngo abashe kunyura muri uwo muhora ukomeye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa Iran buvuga ko iki gikorwa cy’Amerika ari ukwivanga mu miyoborere y’uyu muhora ndetse ko gishobora guhungabanya agahenge kari gasanzweho. Umugaba w’ingabo ku cyicaro cya Khatam Al-Anbiya, Gen. Ali Abdollahi, yatangaje ko ingabo z’amahanga, by’umwihariko iza Amerika, zizibasirwa mu gihe zakwinjira muri uwo muhora.

Amerika yatangaje ko izakoresha abasirikare bagera ku 15,000, indege zirenga 100 n’amato ya gisirikare arimo n’afite ubushobozi bwo gusenya za misile, mu rwego rwo kurinda ayo mato no kuyafasha kuhanyura neza.

Ku ruhande rwa Iran, bamwe mu bayobozi bagaragaje ko umwanzuro wa Washington utubahirije ibijyanye n’agahenge kari gasanzweho, banashimangira ko gufungura uyu muhora bidashobora kugenwa n’itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera, hari ibimenyetso by’uko umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ugenda urushaho guhungabana. Hari ubwato bw’ubucuruzi bwagabweho igitero hafi y’icyambu cya Al-Fajira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe andi mato yasabwe kuva muri ako gace byihuse.

Iran kandi iherutse guhagarika ubwato bumwe kugira ngo igenzure ibyangombwa byabwo, mu gihe Amerika yo yatangaje ko yasubije Pakistan abakozi b’ubwato bwa Iran bwari bwafashwe mu kwezi gushize.

Iyi mvururu iri hagati y’impande zombi ikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga. Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yagaragaje ko gufungwa k’umuhora wa Hormuz bishobora kugira ingaruka zikomeye ku itangwa rya peteroli mu karere ka Aziya-Pasifika.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron yasabye ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu biganiro hagati ya Iran na Amerika, aho yagaragaje gushidikanya ku buryo igisirikare cyakwifashishwa mu gukemura iki kibazo.

Nubwo hari amakuru y’ibiganiro biri gukorwa mu ibanga hagati ya Tehran na Washington, umwuka ukomeje kuba mubi, aho impande zombi zisa n’izikomeje gutsimbarara ku nyungu zazo muri aka karere gafite akamaro kanini ku bukungu bw’Isi.

Iran yaburiye America ku myanzuro yafashe yo kwishora mu muhora wa Hormuz

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities