Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2017, yemeje ingengo y’imari ya Leta y’umwaka 2017/2018 ingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari ibihumbi bibiri.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017
None ku wa Kabiri, tariki ya 06 Kamena 2017, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2017/2018 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ibihumbi bibiri na mirongo icyenda n’enye, miliyoni magana cyenda na cumi, ibihumbi magana ane na mirongo inani na magana atanu na mirongo ine n’atanu (2, 094, 910, 480, 545 FRW).
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford Mugabo,
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Lisuba
June 6, 2017 at 19:01
Budget kabisa, igira ingingo nyinshi nubwo zitasesenguwe mu byemezo byinama yabayobozi bakuru