Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Kurya Avoka bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Kurya avoka uzisimbuje andi mavuta ashyirwa mu biryo, ‘Fromage’, cyangwa ukazisimbuza inyama ziba zabanje guca mu nganda mu bushakashatsi bushya bwakozwe bwagaragaje ko bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima.

Ibi bituma ukoresha ubu buryo ava mu bagera muri miliyoni 18 bahitanwa nayo buri mwaka nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza.

Mu myaka mirongo itatu ’Harvard T.H. Chan School of Public Health’ niyo imaze ikora ubu bushakashatsi.

Muri Amerika buri masegonda 36 indwara y’umutima ihitana umuntu nk’uko Imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo igaragaza, gusa ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko gufata ifunguro   ririho avoka nibura kabiri mu cyumweru, bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’umutima ku kigero cya 21% ugereranyije n’abatita ku gushyira avoka ku ifunguro ryabo.

Ibi bikaba bitanga umusaruro iyo umuntu afashe amafunguro ariho kimwe cya kabiri cya avoka kandi ingano yayo nibura ikaba ari amagarama 80.

Cherly Anderson, Umuyobozi w’umuryango uharanira gukumira indwara y’Umutima muri Amerika mu itangazo ryasohotse yavuze ko “nubwo nta funguro rimwe rihoraho rizwi nk’indyo yuzuye itera ubuzima bwiza, ibyavuye mu bushakashatsi ari ikimenyetso cy’uko avoka ifite inyungu zikomeye ku buzima.”

Muri iki gihe kirekire ubu bushakashatsi bukorwa bwagaragaje umusaruro avoka ishobora gutanga ku bagabo ndetse no ku bagore mu kugabanya ibyago by’indwara y’umutima, kuko bwakorewe ku bagore bagera ku bihumbi 68 bunakorerwa ku bagabo bagera ku bihumbi 41.

Abakoreweho ubu bushakashatsi bose mu gihe cy’imyaka mirongo itatu bwari bumaze bari abantu batarwaye indwara y’umutima, batarwaye stroke ndetse batanarwaye kanseri maze bakajya bakorerwa isuzuma buri myaka ine mu gihe cy’iriya myaka yose uko ari 30.

Nyuma byagaragaye ko abagerageje gufata nibura igisate cya avoka ku ifunguro ryabo mu mwanya wo kurya amagi, inyama zibanza gucishwa mu nganda, fromage n’andi mavuta ashyirwa ku biryo, bagize amahirwe yo kutibasirwa n’umutima ku kigero kiri hagati ya 16% na 22%.

Ni byiza kuzirikana kurya imboga n’imbuto, ubunyobwa ndetse n’amavuta ya olive kuko nabyo ari inkingi mwikorezi mu gukumira iyi ndwara y’umutima ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi. Nkuko muri ubu bushakashatsi byagaragajwe.

Izindi nama wakurikiza

Gusuzumisha kenshi umuvuduko w’amaraso, Kwirinda umubyibuho ukabije no kugira ibinure byinshi, Gufata umwanya uhagije wo kuruhuka, Gukora imyitozo ngororamubiri, Kwirinda itabi n’inzoga no Kugerageza kugabanya umuhangayiko muri wowe kugira ngo wizere ko waciye ukubiri n’indwara y’umutima.

Abashakashatsi bavuze ko iri funguro rya Avoka nta gihambaye rifasha mu kurwanya indwara ya stroke nayo itoreheye benshi nubwo rifasha kugabanya umubare wabajyaga bahitanwa n’indwara y’umutima.

Turatsinze Elisee

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.