Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibura ry’imiti mu mavuriro bibangamiye imitangire ya serivisi zihabwa abarwayi bakoresha Mituweli

Bimwe mu ibibazo by’uruhuri bigaragara mu bitaro hirya no hino bibangamira imitangire ya Serivisi z’ubuzima. Muri ibyo harimo n’ibura ry’imiti gikomeje gutuma abagana ibitaro batanyurwa na serivisi bahabwa, cyane cyane abakoresha Ubwisungane mu kwivuza.

Ibi byagarutsweho mu ruzinduko intumwa za rubanda, ingabo na polisi bagirira mu mavuriro mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’imivurire y’indwara zitandura.

Ubwo izi nzego za Leta zirimo abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, bageraga ku bitaro bya Muhima, babwiwe ko nubwo hari intambwe yatewe mu mitangire ya serivisi batanga ariko hakiri imbogamizi zirimo n’imiti mike.

Mugisha Steven, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhima, yagize atinubwo twibanda ku ndwara zitandura, muri rusange dufite ikibazo cy’imiti. Hari ubwo batubwira ko bayitumije hanze tugategereza, hari ubwo tujya gutira ku bindi bitaro tukajya kureba ko bayifite! Kandi iyo dufite ikibazo, hari ubwo usanga n’ahandi ariko bimeze.”

Hon. Umuhire Adrie Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yabajije niba ntaho byaba bihuriye n’ubwishingizi, bigatuma hari abatabona imiti.

Kuri iki kibazo, Dr. Mugisha yavuze koabakunda guhura n’izo mbogamizini abakoresha ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de santé’ kuko abandi bafite ubundi bwishingizi bemerewe no kuba bajya kugura muri farumasi yo hanze. Ariko undi we aguma mu bitaro niba hano awubuze.”

Anavuga ko hashize iminsi itari mike imiti yarabuze mu bitaro bya Muhima kimwe n’ahandi bakorana. Mu gutanga urugero, Murekatete Charlotte ukuriye ahatangirwa imiti muri ibi bitaro, avuga ko “ni umuti witwa miteforumine (nk’uko usomwa) uvura indwara ya diyabete. Ubu tuvugana ntawo uri mu bitaro yaba muby’akarere n’ibi byacu bya Muhima. Kuwubona bisaba ubushobozi bwo kuba umurwayi yajya kuwigurira hanze.”

Bamwe mu bagiye gushakira ubuvuzi mu bitaro bya Muhima bemeza ko hari ubwo bisanga basabwa kujya gushakira imiti hanze ikabahenda, kandi ari kimwe mu byo bagurira ubwishingizi.

Uku kubura imiti, Dr. Mugisha Steven; umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, avuga ko ari kimwe mu bigira ingaruka ndetse bikanasiga isura mbi serivisi batanga.

Yagize ati Kiba imbogamizi ndetse kikaba muri bya bindi bimwe mu byo binuba mu mitangire mibi ya serivisi yo mu nzego z’ubuvuzi.”

Mu kiganiro ku murongo wa telefone n’Isango Star dukesha iyi nkuru, Harerimana Pie, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu bigo by’ubuzima bya leta, RMS, yasabye abayobozi b’ibyo bigo kudategereza ko abarwayi bajya kwihigira imiti, ahubwo hari ubundi buryo babikoramo.

Yagize ati Twebwe ntabwo twemera ko umurwayi ajya kwishakira umuti! Umuti uramutse uri mu byigenga kandi ibitaro biwukeneye, icyo bikora byadusabye kuko akenshi iyo bibonye wa muti ntawo bifite tubaha icyo twita unavailability. Ni ukuvuga ngo ntawo dufite mu bubiko bwacu kandi twagerageje no kuwushaka nko kuri za farumasi ziwucuruza turawubura.”

Akomeza agira ati “bishobora kuvuga ngo turawigurira nituwubona cyangwa se bakabwira RMS ngo tuwubonye hano kuko ibyo dusanzwe tubikora. Tukayibafatira noneho baba batanafite n’amafaranga, twebwe tukishyura iyo farumasi noneho ibitaro bikazaba bitwishyura igihe bazaba bishyuwe na RSSB.”

Ni kenshi imitangire ya serivisi mu nzego z’ubuvuzi inengwa, bifitanye isano n’ibyo abagana serivise z’ubuvuzi batabonera ku gihe. Icyakora kuba hari ibikowa bya Guverinoma byashyiriweho gufasha mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’imivurire kandi ugasanga bidakorwa uko bikwiye, nibyo biha inshingano inzego z’ubuzima gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.