Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB yafunze abantu 10 barimo Umucamanza n’Umugenzacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abantu 10 barimo Micomyiza Placide, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo; Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama; Misago JMV, Umugenzacyaha (station Ngarama); Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

RIB mu butumwa yatanze ku wa 21 Gicurasi 2024 binyuze ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko abo bafatanyacyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa.

RIB yatangaje ko iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Aba bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zidufasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa, ikanaburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu cyacu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities