Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

Trump Ategerejwe mu Gusomera Abanyamerika Bibiliya mu Gikorwa Cyihariye

Umunya politike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ategerejwe mu kwitabira igikorwa gikomeye cyiswe ‘America Reads The Bible’, kizabera i Washington DC ku wa 21 Mata 2026, aho azagira uruhare mu gusomera Abanyamerika amagambo yo muri Bibiliya.

Iki gikorwa kizabera mu Nzu Ndangamurage ya Bibiliya, kikazahuza abayobozi bakomeye, abanyamadini n’abandi banyacyubahiro, bagamije gusoma no kuganira ku magambo yo mu Byanditswe Bitagatifu, hanaboneke umwanya wihariye w’amasengesho.

Nubwo abandi bayobozi bazitabira imbonankubone, Trump we azatanga ubutumwa bwe abinyujije mu mashusho yafatiwe mu biro bye, buzerekanwa ku bazitabiriye iki gikorwa.

Mu bayobozi bazahagaragara muri icyo gikorwa harimo Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bitezweho gusoma no gutanga ibitekerezo ku magambo ya Bibiliya azatoranywa.

Amaku dukesha ibiro ntaramakuru CNN agaragaza ko Trump azasoma igice kiri mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma, aho azibanda ku mirongo ya 11 kugeza ku wa 22. Muri yo harimo umurongo wa 14 uzwi cyane ugira uti: “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”

Abateguye iki gikorwa bavuga ko guhitamo uyu muyobozi gusoma uwo murongo bifite ishingiro rikomeye, bitewe n’ubutumwa bwawo bwibutsa akamaro ko kwicisha bugufi no gusenga mu kubaka igihugu.

Iki gikorwa kibaye mu gihe hari impaka zimaze iminsi hagati ya Trump na Papa Léon XIV, zishingiye ku buryo batandukaniyeho mu kureba ibibazo mpuzamahanga, by’umwihariko ibijyanye n’intambara ya Iran.

Hari abasesenguzi babona ko iki gikorwa ari uburyo bwo kongera kugaragaza uruhare rw’iyobokamana mu miyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ko gishobora guteza impaka ku ruhare rw’idini muri politiki.

Nubwo ibitekerezo bitandukanye bikomeje kugaragara, ‘America Reads The Bible’ igaragazwa nk’igikorwa gishobora guhuza abantu batandukanye, binyuze mu gusangira amagambo y’ihumure n’icyizere akubiye mu Byanditswe Bitagatifu.

Umunya politike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities