Abahagarariye Lebanon na Israel bahuriye mu biganiro bikomeye byabereye i Washington D.C. ku wa 14 Mata 2026, bigamije gushaka umuti w’intambara imaze igihe ihanganishije impande zombi, ariko ntibyabura kubamo kutavuga rumwe ku ngingo z’ingenzi.
Iyi nama iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yiri yitezweho gutanga icyizere cy’amahoro, ariko igitangira byagaragaye ko buri ruhande rufite ibyo rushyira imbere bidahura n’iby’urundi.
Ku ruhande rwa Liban, basabye ko imirwano ihita ihagarara binyuze mu gushyiraho agahenge kihuse, bagamije gukumira ubundi bwicanyi bukomeje guhitana abasivili n’abasirikare, aho imibare igaragaza ko abarenga 2000 bamaze kubura ubuzima. Banasabye ko nyuma y’agahenge hajyaho ibiganiro byimbitse ku bibazo by’umutekano, cyane cyane ku mipaka ihuza Liban n’Israël mu majyepfo.
Icyakora, Israël yo ntiyemera iyo nzira, kuko yo ishyira imbere gusenya burundu ubushobozi bw’umutwe wa Hezbollah, ifata nk’inkomoko y’ibibazo by’umutekano. Ibi byatumye yanga kwemera agahenge mbere y’uko uwo mutwe wamburwa intwaro, bituma ibikorwa bya gisirikare bikomeza.
Mu minsi ishize, igisirikare cya Israël cyatangaje ko cyishe abarwanyi ba Hezbollah barenga 100, ibintu bikomeza kugaragaza ubukana bw’iyi ntambara imaze igihe kandi ikaba ikomeje gukaza umurego.
Ikindi cyagarutsweho cyane ni uko Hezbollah, ifite uruhare rukomeye muri iyi ntambara kandi ishyigikiwe na Iran, ititabiriye ibi biganiro. Umuyobozi wayo, Naim Qassem, yanenze uko byateguwe, abifata nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi ku ruhande rwa Liban, asaba ko byahagarikwa.
Ibi byateje impaka no mu gihugu imbere muri Liban, aho bamwe mu baturage bagaragaje kutishimira imyanzuro ya Leta yabo, cyane cyane abashyigikiye Hezbollah n’ishyaka Amal, bakora imyigaragambyo mu murwa mukuru Beirut.
Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo ibiganiro nk’ibi ari ingenzi, kuba bititabiriwe n’impande zose bireba, bishobora gutuma n’iyo amasezerano yagerwaho atagira imbaraga zo gushyirwa mu bikorwa.
Hagati aho, imirwano ikomeje gufata indi ntera, aho igisirikare cya Israël cyemeje ko umwe mu basirikare bacyo, Ayal Uriel Bianco w’imyaka 30, yaguye ku rugamba mu majyepfo ya Liban, bikomeza kugaragaza ko nubwo ibiganiro biri kuba, amahoro akiri kure mu kugerwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yaboye ibiganiro byahuje Lebanon na Israel
















































































































































































