Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Remera: Ishuri Mère du verbe bishimira ko batsindishije 100%

Mu gitondo mbere yo gutangira amasomo abana babifashijwemo n'abarimu berekana ibyo bamaze kugeraho. (Photo/Panorama)

Ishuri ribanza Mère du Verbe riri mu kagari ka Rukiri I, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, barivuga imyato kuba mu bizmini bisoza amashuri abanza abana babo baratsinze 100%, bose bagahabwa ibigo.

Uyu mwaka bishimira ko abana babo amanota babonye yabashimishije cyane kuko bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Nk’uko bigarukwaho na Ndayisaba Eugene, Umuyobozi w’iryo shuri agira ati “Abana bacu bakoze ikizamini ni 44, muri bo 33 babonye amanota yo cyiciro cya mbere, abasigaye 11 babona ayo mu cyiciro cya kabiri. Twarabyishimiye cyane ariko kandi turasabwa gukora birenzeho.»

Akomeza avuga ko imitsindire y’abana ikomoka ku bufatanye bunoze buri hagati y’abarimu n’ababyeyi ariko kandi imyitwarire ikagira uruhare runini, kuko no mu gihe cyo gukina abarimu baba bari kumwe n’abanyeshuri kugira ngo babakurikiranire hafi.

Avuga kandi ko abana batsinze cyane imibare kurusha andi masomo, bisaba ko bakomeza umurego ariko kandi bagashyira imbaraga zidasanzwe mu yandi masomo. Mu banyeshuri babo 10 bafite amanota ari hagati ya 5-9 harimo abahungu 5 n’abakobwa 5, kandi muri 33 bari mu cyiciro cya mbere harimo abakobwa 20.

Mu nama iheruka kuba yahuje ababyeyi barerera muri iryo shuri, bishimiye intambwe bateye ariko bavuga ko bagiye gushyiraho umwete bagafatanya ku buryo uyu mwaka abana bazatsinda kurushaho.

Mukarugwiza Providence ni umubyeyi urerera muri Mère du Verbe, avuga ko ababyeyi bafite uruhare runini mu mitsindire y’abana. Agira ati «Ababyeyi dufite uruhare runini mu myigire y’abana kuko tugomba kubakurikirana umunsi ku munsi, tukamenya niba abana bafite imikoro bahawe, aho bitagenda neza ukegera umwarimu we mukavugana.»

Asaba abarimu kuba inshuti z’abana cyane cyane bahurira mu mikino.

Umuyobozi w’inama y’ababyeyi barerera muri Mère du Verbe, Mme Sebera Marthe, atangaza ko muri uyu mwaka bafashe gahunda yo kongerera abana indangagaciro, kandi bakagira imyumvire imwe n’icyerekezo kimwe.

Avuga ku rugahe rw’ababyeyi agira ati «Dusaba  ababyeyi ubufatanye tukagendana kugira ngo abana bacu barusheho gukura neza, ababishoboye bakajya baganiriza abana mu rurimi bigamo. Turarwana ishyaka kugira ngo ikigo cyacu kitazasubira inyuma.»

Iri shuri rifite icyiciro cy’inshuke n’amashuri abanza, ryashinzwe n’abihaye Imana mu1997 na Padiri Vito w’Umutaliyani na Mama Emma. Mu 2010 nibwo hashyizwemo Ikigo cy’imfubyi cya Association Mère du Verbe cyahagaritswe mu kwezi k’Ukuboza 2016 abana barimo bashyirwa mu miryango nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya.

Panorama

Mu gitondo abana babanza guhabwa impanuro mbere yo kujya gukurikira amasomo. (Photo/Panorama)

Mu gitondo abana babanza guhabwa impanuro mbere yo kujya gukurikira amasomo. (Photo/Panorama)

Mu gitondo abana babanza guhabwa impanuro mbere yo gutangira amasomo (Photo/Panorama)

Mu gitondo abana babanza guhabwa impanuro mbere yo gutangira amasomo (Photo/Panorama)

Abana bari mu myitozo n'abarimu babo, umuyobozi w'ishuri akurikirana ibikorwa. Aba biga mu ishuri ry'inshuke umwaka wa mbere (Photo/Panorama)

Abana bari mu myitozo n’abarimu babo, umuyobozi w’ishuri akurikirana ibikorwa. Aba biga mu ishuri ry’inshuke umwaka wa mbere (Photo/Panorama)

Abana mu myitozo ngiro ibanziriza andi masomo imbere y'abandi bana. Aba biga mu ishuri ry'inshuke umwaka wa kabiri. (Photo/Panorama)

Abana mu myitozo ngiro ibanziriza andi masomo imbere y’abandi bana. Aba biga mu ishuri ry’inshuke umwaka wa kabiri. (Photo/Panorama)

 

Abana bari mu isomo rya mbere. Aba ni abiga mu ishuri ry'inshuke risoza. (Photo/Panorama)

Abana bari mu isomo rya mbere. Aba ni abiga mu ishuri ry’inshuke risoza. (Photo/Panorama)

Ababyeyi barerera muri Mere du Verbe bitabira inama z'ishuri. (Photo/Panorama)

Ababyeyi barerera muri Mere du Verbe bitabira inama z’ishuri. (Photo/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities