Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Abaturage barinubira Poste de Santé ikora kabiri mu cyumweru

Iyo iri vuriro ritatanze serivisi, urwaye bimusaba kujya ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke bimutwara amafaranga asaga ibihumbi bitandatu iyo akoresheje moto. (Ifoto/Umuseke)

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano barinubira imikorere itanoze y’ ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) rya Gitaba bagasaba ko ryahabwa abaganga bahoraho, rigakora buri munsi aho kuba kabiri mu cyumweru.

Abaturiye iri vuriro bavuga ko kuba rikora iminsi mike, na bwo rigafunga serivisi saa sita zuzuye (12h00) kandi zafunguwe saa mbiri (08h00’), ku wa mbere no ku wa gatanu gusa, bishobora kubashyira mu kaga kuko indwara zidateguza.

Abaturage baganiriye n’Umuseke.rw dukesha iyi nkuru, bavuga ko kubera ko ikora iminsi mike kandi nabwo igakora amasaha make isa n’aho ntacyo ibamariye.

Mukamuganga Agnès ati: “Poste de santé turayifite ariko ihari ubona ntacyo itumariye! Kuwa Mbere no ku wa Gatanu nibwo ikora kandi nabwo bafungura saa mbiri za mu gitondo bagafunga saa sita zuzuye. Twe tuba twifuza ko bakora iminsi yose byibura.”

Hakizimana Jean na we ati: “Saa tatu, muganga aba ahageze saa sita aba atashye. Umuntu batwaye mu maboko agiye kwivuza agahura na muganga ataha undi aje kwivuza. Ubwo urumva ko bigoye.”

Undi witwa Ezéchiel Uhoraningoga yagize ati: “Iyi poste de santé twari tuyibonye nk’igisubizo ariko aho igeze ntabwo ari igisubizo. Iminsi n’amasaha byagenwe byo kuhivuriza ni bike, turifuzako baduha umuganga uhoraho.”

Muhirwa Vincent, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamasheke cyita kuri iri vuriro ry’ibanze, avuga ko kuba bohereza abaforomo kuri iryo vuriro ry’ibanze, ari uburyo bwo gufasha abaturage mu gihe bagitegereje ko ribona rwiyemezamirimo uzaryitaho buri gihe.

Ati: “Poste de santé   zirubakwa nyuma zikegurirwa ba rwiyemezamirimo bakurikiranwa n’akarere. amatangazo yaratanzwe mbere gato ya Covid-19. Erega muri iki gihe ibintu byinshi byarahagaze kubera kiriya cyorezo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, na we yemeza ko kuba hari igihe ivuriro riba rifunze ari ikibazo ku bo ryagombye gufasha.

Yijeje  abaturage bakoresha iryo vuriro ry’ibanze rya Gitaba ko bagiye kureba uko haboneka umuforomo nibura umwe uhahora.

Iri vuriro ry’ibanze rya Gitaba n’ubwo ryubatswe mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano, rinivurizwaho n’abaturage bo mu yindi mirenge ihana imbibi na wo.

Kuva aho batuye muri Gitaba berekeza ku kigo cya nderabuzima cya Nyamasheke iyo iri vuriro ryafunze bisaba abaturage gukora urugendo rw’amasaha atatu mu gihe bagiye n’amaguru cyangwa bakishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) kuri Moto, ubwo umurwayi bikamusaba kwitwaza amafaranga asaga ibihumbi bitandatu (6000Frw).

Uwimbabazi Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities