Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rukwiye gucengezwamo indangagaciro z’amahoro

Imiryango iharanira amahoro mu Rwanda iravuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa indagagaciro zo kwimakaza umuco w’amahoro kandi ibiganiro bigatezwa imbere mu nzego zose hagamijwe kubaka amahoro arambye. Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa   mbere, tariki ya 21 Nzeri, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro.

Abari mu bikorwa na gahunda byo gusakaza amahoro barimo urubyiruko, abashakashatsi n’abarimu bavuga ko kuri ubu nubwo bakibona imbogamizi zikibangamiye amahoro muri iki gihe ariko na bo bakomeje urugamba rwo kwigisha abaturage kubana neza mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’ikigo Iriba ry’umurage ndagamateka na ndangamuco, Assoumpta Mugiraneza ati ”Ariko dufite ikibazo cy’uko abana benshi babana na trauma, abana benshi bafite ababyeyi baremerewe n’ibyo babayemo ntibabasha kubaganiriza kandi burya ngo utaganiriye na se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze….burya umubyeyi yihaye gahunda yo kurera avuga ngo umwana wange nzamuraga amahoro, u Rwanda n’ukuri yaba ari ikintu cyiza.”

Umuyobozi w’itsinda ry’urubyiruko riharanira amahoro, Albert Kwizera, we avuga ko urubyiruko rukwiye kwigishwa uko bikwiye ububi bw’amacakubiri. Ati ”Twebwe tubasha kwiga tugasobanukirwa ariko usanga imiryango imwe nimwe bagifite ya myumvire bacyumva yo gutsimbarara ku moko no kuri ya myumvire yabaranze, ni yo mpamvu icyo dusaba ni ukugira ngo twongererwe ubushobozi n’ubumenyi bwo gusobanukirwa neza, kuko natwe duhagaze nk’intumwa ibyo dusobanukiwe tubashe kubisobanurira abandi.”

Habonimana Evariste, uhagarariye abarimu mu kwigisha umuco w’amahoro ati ”U Rwanda urebye ntako rutagize ngo rugerageze kubanisha abantu aho tugeze rero ni igihe cyiza cyo kumva umuntu uwo ariwe wese afite inshingano z’uko n’abo yasiga  yabasiga babanye neza..”

Umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango Uharanira kubaka amahoro arambye, Never Again Rwanda, Eric Mahoro,  avuga ko hari ibintu bikibangamiye amahoro bishingiye ku ngaruka z’amateka y’u Rwanda, ibikomere abantu bahuye na byo bibabuza kugira amahoro birimo n’ingaruka za Covid19. Avuga ko hakenewe gahunda zo kwita ku bantu bafite intege nkeya cyane cyane n’abakiri bato.

Ati ”Abantu babuze amahoro kuko imirimo yaragabanutse abandi amasaha bakoraga aragabanuka imirimo irahungabana ku buryo bugaragara ku buryo n’abantu bamwe bafite ibitekerezo biganisha ku kwiheba. Ubumenyi buke bafite byaba ari ku mateka cyangwa se no ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere bagashaka kubashora mu bikorwa byo guhunganya umutekano ndetse no kubangamira amahoro muri bagenzi babo. Icya 2 Leta n’abafatanyabikorwa bakwiye kwita ku bantu bafite intege nkeya muri iki gihe.”

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP, Dr Eric Ndushabandi, avuga kandi ko mu bindi bikibangamiye amahoro mu Rwanda no mu karere ruherereyemo harimo amakimbirane mu miryango n’ingengabitekerezo ya Jenoside inakwirakwizwa hifashshiijwe ikoranabuhanga ikagera no mu bakiri bato. Avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwigishwa cyane.

Ati “Icya kabiri ni ibihe turimo n’iterambere tugendamo ugasanga bitera amakimbirane mu miryango ariko cyane cyane nko ku Rwanda turacyafite ingengabitekerezo ya jenoside igenda igaragarira mu mitwe yitwaje intwaro muri za FDLR n’iyindi bikagenda bituma abantu bumva badatekanye mu buryo bwagutse. Binyura mu bitekerezo bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikagera ku bato cyane cyane urubyiruko. Imbaraga nyinshi zishyirwe ku rubyiruko, abantu bakomeze kwigishwa cyane.”

Bimwe mu bikorwa bizaranga kwizihiza umunsi w’amahoro muri icyi cyumweru gitangira kuri uyu wa Mbere harimo ibiganiro bitandukanye n’amahugurwa ku bana, ababyeyi ndetse n’abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya Covid19.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities