Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

“Gusaza ntasabiriza kandi ndi incike mbikesha Perezida Kagame”

Murenge wa Jabana mu kagari k’Akamatamu abaturage batari bake bamamaje umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame, aho abari mu zabukuru bavuga ko ariwe muntu ukwiye kuyobora u Rwanda, kuko yabarinze gusabiriza kandi ari inshike, batagira umwana, batagira n’imbaraga zo gukora ariko yarabagobotse abaha ikibatunga n’amafaranga yo kubafasha.

Bamwe mu bakuze abasaza na bakecuru bishimira ubufasha bahabwa na Leta; ibi babivuga mu gihe hamamazwa umukandida wa FPR Inkotanyi,  mu kagari ka Akamatamu, bakesha ubwo bufasha n’izindi gahunda nziza zikorerwa abaturage.

Umwe mu bo twaganiriye ugezwaho gahunda z’abatishoboye kandi bakuze, Nyirabahigi Pascaziya yagize ati “nkanjye singira umwana kuko ndi incike, none mfite umfasha mu cyimbo cy’abana banjye, kuko bampa amafaranga yo kumfasha buri kwezi. Ndashaje ntacyo nshoboye gukora cyantunga; ibyo bituma Perezida Kagame mukunda kuko ni indashyikirwa mu byo akora. Iyo ataba we mba narapfuye cyangwa nkaba nirirwa ku muhanda nsabibiriza.”

Nyirabahigi akomeza agira ati “ubu ndavuzwa, nahawe inzu yo kubamo, niyo mpamvu nzamutora agakomeza kutuyobora, kuko nabonye n’abafite imbaraga babaha akazi muri VUP bakabaha amafaranga abatunga. Ibyo nta ngoma  yabyigeze usibye iya Perezida Kagame. Uko ngana uku sinigeze mbibona.”

Umuryango FPR Inkotanyi wamamaza umukandida wabo buri kagari kugeza ku rwego rw’igihugu, Jabana akaba ari umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities