Murenge wa Jabana mu kagari k’Akamatamu abaturage batari bake bamamaje umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame, aho abari mu zabukuru bavuga ko ariwe muntu ukwiye kuyobora u Rwanda, kuko yabarinze gusabiriza kandi ari inshike, batagira umwana, batagira n’imbaraga zo gukora ariko yarabagobotse abaha ikibatunga n’amafaranga yo kubafasha.
Bamwe mu bakuze abasaza na bakecuru bishimira ubufasha bahabwa na Leta; ibi babivuga mu gihe hamamazwa umukandida wa FPR Inkotanyi, mu kagari ka Akamatamu, bakesha ubwo bufasha n’izindi gahunda nziza zikorerwa abaturage.
Umwe mu bo twaganiriye ugezwaho gahunda z’abatishoboye kandi bakuze, Nyirabahigi Pascaziya yagize ati “nkanjye singira umwana kuko ndi incike, none mfite umfasha mu cyimbo cy’abana banjye, kuko bampa amafaranga yo kumfasha buri kwezi. Ndashaje ntacyo nshoboye gukora cyantunga; ibyo bituma Perezida Kagame mukunda kuko ni indashyikirwa mu byo akora. Iyo ataba we mba narapfuye cyangwa nkaba nirirwa ku muhanda nsabibiriza.”
Nyirabahigi akomeza agira ati “ubu ndavuzwa, nahawe inzu yo kubamo, niyo mpamvu nzamutora agakomeza kutuyobora, kuko nabonye n’abafite imbaraga babaha akazi muri VUP bakabaha amafaranga abatunga. Ibyo nta ngoma yabyigeze usibye iya Perezida Kagame. Uko ngana uku sinigeze mbibona.”
Umuryango FPR Inkotanyi wamamaza umukandida wabo buri kagari kugeza ku rwego rw’igihugu, Jabana akaba ari umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo.
Mutesi Scovia
