Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yasezeranyije abaturage bo mu karere ka Ngoma kuvugurura Umujyi wa Kibungo.
Ibi yabibemereye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo yari mu murenge wa Kibungo mu bikorwa byo kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda muri manda itaha.
Avuga kuri iyi ngingo yo kuvugurura Umujyi wa Kibungo, Perezida Kagame, yagize ati “Hari n’ibindi nifuza ko tuzafatanya tukabiteza imbere. Uyu mujyi wa Ngoma ndashaka ko uhindura isura bidatinze, hari isura uyu mujyi ufite isa n’iya kera. Ariko kuba bimeze bitya nanjye mbona ko hari ibyo twakagombye gukora tutakoze .”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi mashyaka ya politike bafatanyije kwamamaza Paul Kagame bari bazindukanye n’iyonka baje gushyigikira umukandida wabo bahise bagaragaza ibyishimo byinshi bavugirahamwe bati “Ni wowe! Ni wowe! ni wowe!”
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije, bishimiye ko umujyi wabo ugiye kuvugururwa.
Nyiransabimana Vestine waganiriye n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko yishimiye muri rusange ibyo Paul Kagame yabasezeranyije ariko by’umwihariko kuvugurura umujyi.Yagize ati “Turishimye cyane kuba muzehe atwemereye kuzavugurura uyu mujyi, turabizi imvugo ye niyo ngiro. Byaduteraga ipfunwe kubona indi mijyi ikura, uwacu ugahora inyuma.”
Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, umuturage wo mu murenge wa Rukira, Nyakarundi, yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere nyuma yo gutahukana inka 200 zikamushiraho, akiyemeza gushinga koperative y’abahinzi b’ibitoki ba Rukira “Ubumwe”.
Yabivuze muri aya magambo, “Ngeze ahangaha nahageranye inka 200, inka zirashira mfata isuka ndahinga; kubera amashuri mwanyigishije, narahinze ndahirwa nigisha n’abandi. Nyakubahwa chairman, ubu iyo koperative iri ku isonga, dufite konti iriho miliyoni 40. Navuye ku rwego rw’ubuhinzi, ubu ndahinga ku rwego rw’ikoranabuhanga, ndi umucuruzi ndakora nkihemba, ntabwo nabura ibihumbi magana atanu buri kwezi.”
Mu bindi umukandida wa FPR Inkotanyi yemereye abaturage bo mu karere ka Ngoma harimo gukomeza kubegereza amazi meza, amashanyarazi, amashuri n’ibikorwaremezo birimo inyubako.
Nkurunziza Theoneste/Panorama-Ngoma

Ahishakiye
January 4, 2024 at 07:50
Imvugo niyo ngiro tirabyizeye kuko Hari ibimaze kugerwaho nubwo ibigomba gukorwa Ari byinshi.Nta kaminuza kdi yarahahoze,n’ibindi byo kwitaho kgo Ngoma imere nk’indi migi yari za Prefecure nka Muhanga,Ruhengeri,Gisenyi,Cyangugu,Butare,Gikongoro,Byumba,Kibuye….kuko yo urabona ko yateye imbere kandi ntacyo baturusha.Gusa Muzehe iyo avuze birakunda
Murakoze