Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Perezida Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Ngoma, Kirehe na Rwamagana

Ngoma, abaturage benshi bitabiriye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere tw’intara y’Iburasirazuba turimo Ngoma, Kirehe na Rwamagana.

Ni nyuma y’aho ejo hashize yiyamamarije n’ubundi muri iyi ntara mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na  Kayonza, muri iki gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga, akaba yahereye mu karere ka Kirehe, ubu akaba ategerejwe n’ibihumbi by’abatuye akarere ka Ngoma.

Ingabire Anne Marie, umusangiza w’amagambo muri aka karere akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’igihugu y’abagore, yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo mu karere ka Ngoma, umunsi twitegura umukandida wacu wa FPR Inkotanyi turanezerewe cyane. Ndinyampinga, ndi umugore ubereye u Rwanda, sinzatesha agaciro uwakansubije!”

Abana, urubyiruko rw’inkumi n’abasore, abagabo, abagore ndetse n’abasheshe akanguhe ntibahatanzwe.

Abakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase, akaba n’umurwanashyaka wa PSD, bamaze kuhagera.

Amashyaka ya politiki ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi nayo yamaze kuhashinga amabendera yayo kandi abanyamuryango babo baranezerewe barimo gufatanya n’abandi kwizihiza uyu munsi bafata nk’aho ari ntagereranywa kuri bo.

Nta nyota kuko abashinzwe serivisi bakomeje kubatsirikira icyaka dore ko n’akazuba gakarishye, nk’uko n’ubundi riharasira.

Bakomeje kuririmba banabyina bavuga ibigwi bya Paul Kagame n’ibyo amaze kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda.

Mu gihe gito umukandida ashigaje akaba ageze hano mu murenge wa Kibungo ku kibuga cy’umupira, turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Hakizimana Elias/Panorama-Ngoma

Abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase bamaze kuhagera (Photo/Elias H.)

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ntibicwa n’inyota (Photo/Courtesy)

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ntibicwa n’inyota (Photo/Courtesy)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities