Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Kayonza: Perezida Kagame yiyamamaza, yashimye uko Umujyi ukura

Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyakayonza ko Imijyi ya Kayonza na Rwamagana izagirwa imijyi minini (Photo/Igihe.com)

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yageraga mu karere ka Kayonza ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 22 Nyakanga, mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mukarange aho yari akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza yabasabye kuzatora neza maze iterambere rigakomeza.

Madamu Uwacu Julienne ushinzwe kumwamamaza muri aka karere, ashima ibikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi n’imihanda imaze kugera muri aka karere, ashishikariza abanyakayonza kuzamurora.

Uwacu yavuze ko Kayonza ifite ibikorwa by’ubuhinzi birimo  ubuhinzi bw’umuceri, hegitari 1000 zihingwamo iki gihingwa, kayonza ikanba inafite park y’akagera iranga ibikorwa by’ubukerarugendo.

Saa kumi n’imwe n’iminota 31, Perezida Paul Kagame afashe ijambo aganira n’abatutage,yabasezeranije ko azakomeza kwagura ibikorwa remezo  birimo umuhanda uva Kagitumba kugera ku mupaka Tanzaniya.

Yagize ati “Banyakayonza turabakunda, by’umwihariko turi n’abaturanyi ni yo mpamvu nje kubasuhuza ku mugoroba, rero banyakayonza ibyo mumaze kugeraho ni byinshi, Kayonza iyi yahoze ari agasanteri gato muhuriraho  umuntu yahanyura ivumbi rikamurenga, ariko ubu Kayonza iragenda iba umujyi, igira ibikorwa by’amajyambere, mbese uko mbibona ari Kayonza na Rwamagana biragenda bisatirana ngo bikore umujyi munini uruta umurwa mukuru.

Ubu rero uyu muhanda ugana hano wari umaze kwangirika urimo gukorwa uva Kagitumba kugera ku mupaka wacu na Tanzaniya, ibikorwa byaratangiye, aho twahoze kare, ibikorwa by’umuhanda byatangiye umuhanda uri hafi kugera hano, tuzarushaho guteza imbere Kayonza n’inganda ziracyaza, banya-Kayonza rero turabifuriza ibyiza gusa gusa kandi turabasaba ngo dukomeze dukore dukore neza abashoramari bazakomeza gushora imari hano, Banyakayonza namwe dukore, twivane mu bukene, u Rwanda rutere imbere.”

Bakimara kumva ibyo umukuru w’Igihugu akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi ababwiye, abanya-Kayonza bagize bati ‘Turagukunda.’

Paul Kagame na we  ati “Nanjye nuko ndabakunda, banyakayonza mukore, dukorere mu bumwe dukorere mu mutekano dukore tugere ku majyambere, mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi ibisigaye , none se mwabisaba nkabyemera hanyuma hakavamo utenguha undi? Bati “Kirazira,”

Paul Kagame yakomeje abasaba kuzatora neza kandi vuba ku munsi nyirizina w’amatora.

Ati “Itariki enye rero Kanama , ngo bite? Ni ukuzinduka izuba rikajya kuva twarangije, si byo? Ababara amajwi akaba ari bo dusigira imirimo yabo bo bizabatwara umwanya munini kujya kuyabara, kuyarangiza kurusha twebwe gutora.”

Yashimangiye ko u Rwanda n’abanyarwanda bifuza kwiyubakira igihugu ntayegayezwa.

Ati “Banya-Kayonza rero igihugu cyacu aho kivuye, aho kigeze hashimishije ubu, ni mwebwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda bose, ni ibikorwa birimo abanyarwanda kazi, birimo abasore n’inkumi z’u Rwanda, turashaka gukomeza ibikorwa byiza biduteza imbere tukubaka umusingi ukomeye iguhugu cyacu kigakomera ntikinyeganyege.”

Yavuze ko kandi nta narimwe u rwanda n’abanyarwanda bazigera bata umwanya wabo mu gusenya igihugu.

Ati “Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bapima, abo ntabwo tubatakazaho umwanya, twe turashaka gukora, gukorera hamwe ,kwiteza imbere, turashaka imiyoborere myiza, turashaka umutekano, turashaka ubutabera, turashaka demokarasi ibereye kandi ishingiye ku byifuzo by’abanyarwanda.”

Yashimiye andi mashyaka ya politiki akomeje kwifatanya na FPR.

Akomeza agira ati “FPR rero, n’ubundi imigambi yayo ni ibyo byose navugaga, FPR irakomeye, FPR ikomezwa kandi no kurushaho n’ukuntu ibana n’abandi banyarwanda bo mu mashyaka yandi ya politiki twakoranye, n’ubundi kuva kera kugeza ubu, amashyaka ya yandi mu gihugu cyacu yemeye gufatanya na FPR inkotanyi mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyacu ngo gikomere, turafatanyije turubakira hamwe turashaka kujyana na buri wese nta we dusize inyuma muri ibyo byiza byose twifuriza u Rwanda rwacu.”

Yakomeje avuga ko gutora bizasa nko kurangiza umugenzo ku itariki enye kubera icyizere afitiwe n’abanyarwanda.

“Ufashe FPR rero ikomeye ugashyiraho abayoboke bayo, ugashyiraho abayoboke bandi bo muri ayo mashyaka 8 urumva ko inama yarangiye kera ibindi ni umugenzo tugomba guhuza, tukabikora mu mucyo, banya-Kayonza ndabasaba ngo mu myaka irindwi izaba ikurikira itariki enye Kanama, izabe nanone imyaka yibikorwa n’ubufatanye n’amajyambere hanyuma mu mutekano usesuye ibisigaye abantu ari abanyarwanda bagiye kera nibagaruka basange u Rwanda atari rwarundi.”

Yasoje ijambo rye asobanura ko abanyarwanda bakeneye gutera imbere binyuze mu murimo.

Ati “Dukeneye imirimo abantu bagomba gukora bakagira  ikibateza imbere dukeneye abana cacu ko biga , ko bagira ubuzima bwiza. Dukeneye ko umunyanrwanda wese agira ubuzima bwiza.”

Hakizimana Elias/Panorama-Kayonza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities