Sinizite (Sinusite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara iterwa akenshi na virusi, gusa sizo zonyine kuko na bagiteri cyangwa imiyege ishobora gutera infection z’utu dufuka (sinusi).
Sinizite ishobora kuza yoroheje imara iminsi mike itewe n’ibicurane cyangwa n’izindi ngaruka (allergies) ariko kandi ishobora no kuza ikomeye imara hejuru y’ibyumweru umunani cyangwa se ikazajya igenda igaruka mu bihe bitandukaye.
Abantu benshi bakunze kwitiranya ibicurane n’iyi ndwara kubera hari ibimenyetso bimwe na bijya guhuza nko kubabara umutwe, gufungana, ibimyira n’ibindi.
Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru umutihealth.com, dore bimwe mu bimenyetso n’ibiranga indwara ya Sinizite:
Ibikunze kuranga Sinizite
Kumva unaniwe, Kubabara amenyo, Kubabara mu gihanga, Kumva ubabara mu maso cyane igice cyo munsi y’amaso cyangwa aho imyenge y’amazuru ihurira; Gufungana no guhumekera mu mazuru bigoranye, Kugira ibimyira byinshi mu mazuru, Kugira inkorora n’umuriro no Kugira impumuro mbi
Bimwe mu bitera Sinizite
Nk’uko twabivuze haruguru Sinizite iterwa na virusi, ishobora guturuka kuri bagiteri cyangwa imiyege. Abantu bafite ubudahangarwa budakomeye ni bo bibasirwa cyane na Sinizite ituruka ku miyege cyangwa bagiteri.
Utu dufuka tubamo umwuka turi ahantu hatandukanye ku gice cy’umutwe: Hari uturi hejuru y’ibitsike, ku gice neza giteganye n’ubwonko; Hagati y’amaso, aho izuru rifunganira no Ku matama, impande z’amazuru.
Uko Sinizite ivurwa:
Iyi ndwara ivurwa bitewe n’ibimenyetso ugaragaza. Kugira ngo ivurwe hagomba kubanza gusuzumwa neza utu dufuka, mu mazuru no mu muhogo. Kwa muganga icyo bareba cyane iyo basuzuma umurwayi harimo Ibara ry’udufuka twawe (niba twatukuye), Niba uruhu rwa Sinusi ruri gututumba, Yitegereza mu isura yawe, Ibara ry’ibimyira byawe ndetse n’Impumuro yawe.
Imiti ikoreshwa mu kuvura Sinizite
Hari imiti yo mu bwoko bwa antibiyotiki (Antibiotics) ikoreshwa mu gihe muganga yamaze kubona ko urwaye Sinizite ituruka kuri bagiteri. Iyi miti ikoreshwa hagati y’iminsi 5 na 28 bitewe n’ubwoko bw’imiti wahawe. Ikunze gukoreshwa cyane ni Amoxicillin, Augmentin, Ciprofloxacin, Cefuroxime, Azithromycin na Bactrim
Hakoreshwa n’imiti ifungura mu mazuru. Iyi miti ikoreshwa ipurizwa mu mazuru ikaba ikoreshwa hagati y’iminsi itatu n’irindwi.
Iyi miti yagenewe gufungura inzira y’utu dufuka, bityo umwuka ugakomeza gutambuka neza. Imwe mu miti ikoreshwa cyane ni Avamys, Pseudoephedrine na Oxymetazoline.
Tubibutse ko iyi miti umurwayi agomba kuyikoresha akurikije inama za muganga.
Uko wakwirinda Sinizite
Iyo ufashe imiti neza Sinizite yoroheje ikunda kugenda mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere cyangwa gukomeza gufata imiti ivura ibimenyetso biba byagaragaye.
Kugira isuku ihagije aho uba ndetse n’ibyo wambara, kwirinda ibintu bitumuka cyangwa inyamanswa zifite ubwoba, kwita ku isuku y’amazuru yawe hagahora hatarimo imyanda no guhita wivuza ibimenyetso bya Sinizite mu gihe bije byagufasha byagufasha kurwanya Sinizite ikomeye.
Elysee TURATSINZE,
Umunyeshuri wiga Itangazamakuru wimenyereza umwuga
