Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, ku wa 20 Mata 2022, yagiriye uruzinduko mu karere ka Rwamagana. Yasuye ibikorwa bitandukanye birimo, ubuhinzi bw’indabo, icyanya cy’inganda, yasuye kandi igishanga cya Cyaruhogo gihingwamo umuceri, abasaba abahinzi kukibyaza umusaruro uhagije.
Minisitiri Gatabazi aganira n’abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, yabasabye kubyaza umusaruro ushimishije icyo gishanga, bahinga ku buryo bugezweho, umusaruro ukava kuri Toni 6 ukagera ku 8 kuri Hegitari. Abahinzi na bo bamusaba ko yabakorera ubuvugizi bakegurirwa uruganda bafite, aho kujya bajyana umusaruro wabo mu majyepfo kuwutunganyirizayo kuko na byo bibandindiza.
Bavuga kandi ko biteguye kuzamura umusaruro w’umuceri beza muri iki gishanga, kuko mbere kitaratunganywa bezaga toni 3 kuri hegitari none beza toni 6, bityo kugera kuri toni 8 kuri hegitari bizashoboka.
Mukashema Oliva ati “nyuma yo gugurwa icyo tugiye gukora ni ukongeramo ifumbire y’imborera, kandi ibisigazwa by’ibyatsi dukuraho umuceri bisigara mu murima, twajyaga tubijyana mu ntoki cyangwa tukabyihera abantu bahinga inyanya bakajya kubisasiza ariko tugiye kubibyaza ifumbire.”
Akomeza agira ati “turasaba uruganda dufite ko barutwegurira kuko dufite ubushobozi bwo kuba twarwegukana dore ko n’umusaruro waniyongereye; ubu tugeze kuri toni ibihumbi bitatu. Ubwo rero umuceri ugiye utonorerwa iwacu kuko ariho dukorera twajya tuwubonera igihe.”
Umwe mu bagenzuzi we yagize ati “nk’ubu ubuyobozi hari ibyo bakora tuba tutazi kandi natwe tuba muri komite, usanga amafaranga aboneka bayakoresha ibyabo ndetse bakanashyiramo indakuzi, aho ushobora gutanga umushinga wawe ugira ngo uguze bakawanga kandi undi yawutanga bakawemera, ndetse bakamuha amafaranga menshi kandi undi bakayamwima. Iyo ubajije uhinduka ikibazo”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko abaturage bakwiye kujya barinda neza ibyo igihugu cyabubakiye ndetse bakajya banabyaza umusaruro ibyo bafite.
Yagize ati “impamvu leta iba yashoye amafaranga mu gufasha abaturage, rimwe na rimwe ari n’inguzanyo izishyurwa, ni ukugira ngo abaturage batere imbere. Rero mubyaze umusaruro ubuhinzi, muri gusaba toni esheshatu ariko ngewe wize ubuhinzi na toni umunani mwazigeraho, birashoboka! Ntaho muragera, igisigaye ni ugukora kandi mukagira imbuto nziza, mukirinda kuyikoresha igihe kirekire kuko nabyo bituma umusaruro uba muke.”
Akomeza agira ati “mwarabibonye nko mu gihe cya Covid ubuhinzi nibwo bwatunze abanyarwanda. Murasabwa gukora cyane ntihagire ahasigara hadahinze, mujye muhingira kwihaza no guhaza abanyarwanda muri rusange.”
Akomeza asaba abayobozi b’amakoperative kujya berekana amafaranga abanyamuryango babona, kuko abanyamuryango usanga bavunika ariko agatwarwa n’abandi. “Umuturage akwiye kubona inyungu amafaranga akamugeraho uko bikwiriye.”
Igishanga cya Cyaruhogo cyatangiye guhingwa mu 1973, ubu gihuriweho n’abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bahuriye mu makoperative 5 ndetse n’abo mu karere ka Ngoma bahuriye mu makoperative 4.
Amazi akoreshwa muri iki gishanga, aturuka mu byuzi bitatu byatunganijwe aribyo Bugugu, Gashara na Kimpima.
Munezero Jeanne d’Arc
