Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Ruli: Uruganda rutunganya Kawa rwugarijwe n’ikibazo cy’amazi make

Kugira amazi make mu ruganda rutunganya Ikawa yera mu murenge wa Ruli, mu karere ka Gakenke, ni kimwe mu bidindiza imikorere yarwo. Abahinzi ba Kawa basaba ko bahabwa amazi ahagije kugira ngo barusheho kunoza ikawa yabo mu bwiza no mu bwinshi.

Abahinzi ba kawa bagaragaje iki kibazo, ni ababarizwa muri Koperative yitwa “Dukunde Kawa” ikorera mu Murenge wa Ruli mu cyahoze ari komini Musasa.

Muri uru ruganda nk’uko no mu zindi za kawa bigenda, nk’uko tubikesha urubuga Kawaculture.com, bakenera amazi menshi akoreshwa mu koza ikawa iba imaze gutonorwa mbere y’uko yanikwa. Aho uruganda ruherereye, ni mu misozi miremire ya Mbirima na Matovu bikaba ari kimwe mu rutera kutagerwaho n’amazi ahagije uko babyifuza.

Amakuru ahari ni ay’uko hari umushinga wari ugamije kugeza muri aka gace amazi, wari kuva ahitwa mu Icongoli ariko ngo imashini yagombaga kuyasunika iza kugaya umuriro w’amashanyarazi kuko ari muke. Amazi yakomeje kuba make mu ruganda rwa “Dukunde Kawa”.

Umuyobozi w’iyi koperative Mubera Céléstin avuga ko bibangamiye imikorere yabo. Agira ati “Kugeza ubu dufite ikibazo cy’amazi make mu ruganda, kandi ariyo adufasha gutanga ikawa ifite ubwiza n’uburyohe. Twabwiwe ko ngo hakenewe Taransiforumateri kandi koperative yacu nta bushobozi twabona bwo kuyigurira.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko babwiwe ko kugira ngo amazi abagereho bizasaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kizubaka umuyoboro w’amashanyarazi ahareshya na metero 300 wa Mwayene tansiyo. Tansiforumateri ikenewe yo ikaba ifite megawati 250.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko ikibazo cy’amazi adahagije i Ruli kizwi kandi hari umushinga mugari uzayahazana mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Agira ati “Ikibazo cy’amazi make cyo turakizi, kuko aturuka muri Giramazi! Azaturuka mu Icongoli, ho wenda waba ari umushinga wabo bateganya gukora kuko bayakeneye cyane nk’uruganda. Ariko twebwe mu karere kariya gace ka Ruli turakazi ko karimo ibitaro, ibigo nderabuzima, na kaminuza, ari na yo mpamvu dufite umushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri, uzasiga babonye amazi ahagije.”

Meya akomeje avuga ko uyu mushinga mugari uzageza amazi ahagije i Ruli, uzatangira kubakwa mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2022 nta gihindutse.

Ati “Amazi azava ku isooko ya Ntonde, aze ku isooko ya Nyarubira azamuke mu Mujyi wa Ruli no mu bice byaho byose. Uri mu mishinga izakorwa iremereye, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2022-2023 kandi n’isoko ryamaze gutangwa, ukazamara imyaka ibiri wubakwa.”

Koperative “DUKUNDE KAWA” yatangiye ari ishyirahamwe mu 2000, mu cyahoze ari komini MUSASA, ubu akaba ari Umurenge wa Ruli. Yatangiranye abanyamuryango 300, batangaga umugabane wa 300Frw, ubu ifite abanyamuryango 1193 barimo abagore 288. Mu Karere kose ka Gakenke, ikawa ihingwa kuri hegitari zisaga 310.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Imikino

Iki gikorwa ngarukamwaka (Nationa Talents Day) kigamije kureba aho abana bageze batozwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.